Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

WDA yateye inkunga ya miliyari hafi 2 imishinga yo kwigisha urubyiruko imyuga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-05-2019 saa 08:38:24
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng, Gatabazi Pascal nyuma yo gusinyana amasezerano n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Garment Center, Mugabo Jerome (Foto James)

Imishinga 51 ni yo yatewe inkunga n’Ikigo k’igihugu gishinzwe kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga (WDA) mu rwego rwo kwigisha urubyiruko imyuga.

Kwigisha urubyiruko imyuga ni gahunda ya Leta yo kugabanya icyuho cy’ubumenyi urubyiruko rukeneye n’isoko ry’umurimo, iyi gahunda ikaba iterwa inkunga na Banki y’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal ati, “Leta ikora ibishoboka ngo ifashe iterambere ry’umurimo n’iterambere ry’urwego rw’abikorera. Imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu birakiyubaka, ibikoresho mu mashuri ntibirahaza abitabira kwiga imyuga, bituma abana barangiza baba bafite ikinyuranyo hagati y’ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo n’ubumenyi umwana afite”.

Eng. Gatabazi avuga kandi ko politiki y’ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) n’izindi politiki nziza z’igihugu birimo gutuma ishoramari ryiyongera mu gihugu kandi ishoramari rikenera ubumenyi n’ubumenyingiro.

Asanga bihariwe amashuri gusa bitaba bihagije, ari na yo mpamvu Leta ishaka amikoro yo guhugura abandi kugira ngo imikoranire y’urwego rw’abikorera n’amashuri, bityo umushoramari uje mu Rwanda ashaka gukora abone abakozi babikora kandi b’Abanyarwanda atarinze kuzana abanyamahanga baza kubikora Abanyarwanda bahari.

Umuyobozi Mukuru wa WDA avuga ko ku nshuro ya mbere iyi gahunda yatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miriyari 2 naho kuri iyi nshuro iyi gahunda izakoreshwamo miriyari 1.7.

Yongeraho ko muri Werurwe, urubyiruko rwahujwe n’abanyenganda muri gahunda yo kwigishwa imyuga bageraga ku bantu 4.500.

Avuga ko inkunga Leta ishyiramo itanga umusaruro uri ku rwego rwo hejuru, bikorerwa mu mashuri asanzwe y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no mu bikorera.

Yemeza ko iyi gahunda igamije kongerera urubyiruko ubumenyingiro kugira ngo bashobore kugira icyo bikorera mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Avuga ko iyi gahunda ifasha abahugurwa kwigira ku murimo mu nganda kugira ngo bagire ubumenyi mu myuga n’ubumenyingiro.

Gatabazi avuga ko kuba Urwego rw’abikorera mu Rwanda rukiyubaka bituma Leta na rwo irufasha kugira ngo uru rwego rukomeze rwiyubake bityo na rwo rutere imbere.

Ati: “Ni ukugira ngo igihugu kizamuke n’abana b’Abanyarwanda bazamuke mu bumenyingiro n’imyuga, ishoramari ryiyongere, bityo tugabanye aho dukoresha abanyamahanga kandi abana b’Abanyarwanda bahari.”

Avuga ko iyi gahunda ishyirwa ahagaragara agahamagarira Abanyarwanda bafite inganda n’imirimo bashobora kwakira urubyiruko ngo barwigishe imyuga.

Yemeza ko hari amasezerano basinyana n’ibi bigo bagahabwa amafaranga abafasha guhugura aba banyeshuri, kugura ibikoresho n’insimburamubyizi agahabwa abana ngo babone uko bagera ku ruganda n’uko basubira iwabo.

Ati “Ibyo byose turabigenzura, n’ubwo hari abatuvangira ntitubikore uko twabyumvikanye, ugasanga badaha ubumenyi buhagije abo bahugura, ntibabahe na tike y’amafaranga 2000 bagenerwa buri munsi, ariko abo byagaragayeho ni bake kandi na bo twabafatiye ingamba.”

Mugabo Jerome, ni umuyobozi mukuru w’Uruganda Rwanda Garment Center, rumwe mu rwasinye amasezerano na WDA rukazakira urubyiruko 90 mu mahugurwa y’ubudozi azamara amezi 4, avuga ko uruganda ayoboye rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 bigishwa umwuga w’ubudozi ariko ngo bahawe 90 gusa.

Avuga ko bagiye kugira uruhare rwo kwigisha urubyiruko nk’abadozi babigize umwuga, bakaba bagiye guha uru rubyiruko ubumenyi bakinjira mu budozi bw’umwuga, bamwe bazahabwa akazi muri uru ruganda abandi bazishyire hamwe bihangire umurimo.

Ati “Abo tugiye kwigisha dufite intego yo kubaha ubumenyi buhagije ku buryo bazava mu ruganda rwacu batongera kuba abashomeri, ahubwo bakihangira umurimo mu gihe batabashije kubona imirimo iwacu.”

Avuga ko bamwe mu bo bazigisha ubudozi bazahabwa akazi mu ruganda, abandi bakazabasha kwishyira hamwe bakikorera ikigo cy’ubudozi. Abo tuzahugura bagomba kuba babyiyumvamo kandi babishaka, uyu murimo ntusaza kandi ni umurimo wishakira isoko. Umuntu avuka yambara akanasaza yambara, uwuzi ntajya abura akazi bibaho iyo afite ubumenyi bukenewe.”

Avuga ko abakenewe ari abafite ikinyabupfura mu murimo, abazi gusoma no kwandika n’abandi bize ibindi kuko ngo gutoza urubyiruko rwize byoroha kurusha gutoza abatarageze mu ishuri.

Kugira ngo babone urubyiruko rukeneye kwiga, hazatangwa amatangazo, bafate abakenewe kandi nyuma bazabaha akazi.

Ati “Dufite imashini zikomeye kandi zigezweho, dufite imashini 200 zikeneye abazikoresha none baduhaye 90, mu gihe baba bitwaye neza bakabyiga neza bakabimenya, tuzabaha akazi, dore ko ari bake ku bo dukeneye.”

Urubyiruko rutagira akazi rwishimira iyi gahunda ya Leta yo kwigisha imyuga abatagira imirimo kuko bizabaha amahirwe yo kugira ubumenyi buzabafasha kwihangira imirimo bakava mu bushomeri.

Uwanyirigira Lydivine ni umwe muri bo, avuga ko yize ibijyanye n’ubukerarugendo akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ngo akaba amaze imyaka ine ari umushomeri.

Yemeza ko nagira amahirwe yo kwakirwa ngo ahugurwe mu budozi bizamufasha kugira ubumenyi no kuzihangira umurimo mu gihe azaba amaze guhugurwa.

Avuga ko yiyumvamo umuhamagaro wo kwambika abantu mu buryo bunyuranye, akaba yumva azahita abigira umurimo we wa buri munsi bikazajyana n’ubukerarugendo yize, kuko azabasha kwambika Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga basura u Rwanda.

Ati “Iyaba nari ngize aya mahirwe ngo mpabwe aya mahugurwa, mfite intego yo kwikorera mu gihe ntabasha kubona akazi mu ruganda rwampuguye, ariko no kwikorera birashoboka kandi ni imwe mu ntego mfite.”

Muvara David nawe ni umwe mu rubyiruko rutagira akazi kandi rwarize, yemeza ko agiye gukora ibishoboka akazabona aho yiga umwuga muri iyi gahunda bikazamufasha kwikorera mu gihe kiri imbere no kuva mu bushomeri amazemo imyaka 2.

Iyi gahunda itera inkunga inganda zikora ibijyanye n’ubudozi, ingufu no gutwara abantu n’ibintu.

Yitabiriwe n’abafite amagaraji, abafite inganda zo kudoda n’abigisha ibijyanye n’ingufu.

Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng, Gatabazi Pascal nyuma yo gusinyana amasezerano n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Garment Center, Mugabo Jerome (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.