Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

WDA: Ibikoresho bike mu mashuri, inzitizi ku bumenyi butangwa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 02-05-2019 saa 09:32:12
Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi Mukuru wa WDA (Foto Gisubizo G.)

Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA) atangaza ko amashuri afite ibikoresho by’ibanze kandi bigezweho atarenze 50%.

Eng. Gatabazi yasobanuye ko amashuri afite ibikoresho byuzuye akiri make, ariko ngo harashyirwa imbaraga mu kongera ubushobozi bw’amashuri mu buryo bwo gushyiramo ibikoresho kugira ngo abana bige neza.

Avuga ko bashoboye gukora ikurikirana ry’ireme ry’imyigishirize rigaragaza ko ibikoresho biri mu mashuri bikiri hasi, biri ku kigero kingana na 50%.

Ati “Nk’igihugu imbaraga zikomeje gushyirwa mu gushaka ubushobozi tugamije gushakira abanyeshuri ubushobozi bw’ibikoresho kugira ngo bige neza.”

Ku kibazo cy’abatanga akazi basaba uburambe mu kazi ku bana basoje amashuri, aha Gatabazi avuga ko Minisiteri y’Umurimo yakuyeho iki kintu cy’uburambe ku barangije kuko uvuye ku ntebe y’ishuri adakwiye kubazwa uburambe.

Gusa Gatabazi avuga ko atari cyo kibazo gihari, ko ahubwo aho ikibazo kigaragarira ari uko abarangiza amashuri batajyanye n’imyanya iri ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ahubwo twagombye kuba tureba niba umubare w’akazi gahari n’umubare w’abana bagashaka. Igihugu cyashyizeho politiki ituma hahora hahangwa imirimo mishya, kandi hari gahunda zigenda zishyirwaho ngo babashe kwihangira imirimo.”

Eng. Gatabazi avuga ko mu bigo bimwe na bimwe abana 10% bagiye bibumbira hamwe bagahanga akazi, bizatuma urwego rw’abikorero rukomeza gukura.

Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi Mukuru wa WDA (Foto Gisubizo G.)

Bamwe mu banyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko bajya bahura n’ikibazo k’ibikoresho bidahagije aho biga, bigatuma badashyira mu bikorwa neza ibyo bize, cyangwa se ngo ugasanga ibikoresho bihari ari bike ku buryo batabasha kubisaranganya mu mwanya wagenwe wo kwiga, amasaha akaba ayarangira bose batarabasha gukoresha icyo gikoresho, bigategereza ko bazajya mu imenyerezamwuga, akaba ari ho babasha kubikoresha na bwo ubumenyi bukaba buke.

Umwe mu biga ubwubatsi mu ishuri ryigenga ry’imyuga utarashatse kuvuga amazina, avuga ko iyo bagiye mu buryo bw’imyigirengiro gukora ku bikoresho bose uko bakabaye biba bitoroshye kuko igikoresho kiba gikenewe mu bwubatsi.

Hari undi wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko mudasobwa nke zituma mu masomo ngiro bitorohera abanyeshuri benshi kwiga, kuko badakorera icya rimwe kuri mudasobwa, umwanya iryo somo ryagenewe ukaba warangira hari abanyeshuri batarayikoresha kuri uwo munsi, bakazategereza undi munsi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.