“Wavumbuzi”, amarushanwa y’abiga mu yisumbuye agiye gutangizwa mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-12-2020 saa 11:25:21

Uko iminsi ishira indi igataha ni ko ibintu bihinduka, Isoko ry’umurimo muri iki kinyejana cya 21 rikeneye abantu bashoboye guhanga udushya kandi bafite ubushobozi bwo kujyanisha ubumenyi bwabo n’ubuhanga bugezweho.

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye icyerekezo cyo kuba ruri mu cyiciro cy’ibihugu byateye imbere (high income countries) bitarenze mu 2050, hakenewe urubyiruko rugendana n’uwo muvuduko ushingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego Umuryango nterankunga Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) wazaniye urubyiruko rw’u Rwanda, rwiga mu mashuri yisumbuye, gahunda ya Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge irufasha kugira umuco wo guhanga udushya no gushaka ibisubizo, bityo rukaba rushobora kuzaba ba rwiyemezamirimo cyangwa rwiteguye kuba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo.

Wavumbuzi ni imwe muri gahunda ebyiri zishyirwa mu bikorwa n’uwo muryango; indi yitwa “Jasiri” ikaba igamije gushyigikira urubyiruko rufite imyumvire yo guhanga udushya n’ubushake bwo kuzaba ba rwiyemezamirimo, no kurutera inkunga rukagera ku ntego rwiyemeje kugeraho.

Nubwo ayo marushanwa y’ibyumweru bitandatu ategerejwe guhera mu ntangiriro za 2021 azaba ari ubwa mbere abereye mu Rwanda, yabaye ubukombe muri Afurika y’Epfo ndetse amaze no gukorwa inshuro ebyiri mu gihugu cya Kenya.

Madamu Aline Kabanda, Umuyobozi wa Allan & Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, yatangarije Imvaho Nshya ko ayo marushanwa yiswe “Wavumbuzi” [bisobanura “Abahanga Udushya” mu rurimi rw’Ikinyarwanda], azatangira tariiki ya 18 Mutarama kugeza ku ya 28 Gashyantare 2021, ibihembo nyamukuru bikazatangwa mu ntangiro z’ukwezi kwa Werurwe 2021.

Wavumbuzi iharanira guhindura imyumvire binyuze mu kwimakaza imitekerereze yerekeje ku guhanga udushya (innovative thinking), gutoza urubyiruko gushikama no kwihangana (resilience/grit), kwiyemeza gufata iya mbere (personal initiative), guharanira kuba umusemburo w’impinduka (spirit of significance) no kuba indashyikirwa (excellence/drive).

Amahirwe adasanzwe ku banyeshuri

Wavumbuzi ni amahirwe adasanzwe ahesha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye amahirwe yo kwagura ubumenyi, guhera ku biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.

Ni amarushanwa akorerwa ku ikoranabuhanga, akaba aha buri munyeshuri urubuga rwo kumenyera gukoresha iryo koranabuhanga mu guhanga udushya dutanga ibisubizo ku bibazo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Madamu Kabanda yavuze ko buri munyeshuri wiyandikisha akeneye kuba abona uburyo agera kuri mudasobwa cyangwa telefoni ifite murandasi (internet), ari na yo imufasha kwiyandikisha anyuze ku rubuga www.wavumbuzi.africa/rwanda.

Muri uyu mwaka amarushanwa azahera ku banyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri 100, ariko buri mwaka bazajya bagenda biyongera ku buryo amarushanwa azagezwa mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Madamu Kabanda ati: “Buri cyumweru, abatsinze bazajya batangazwa ku bitangazamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, urumva rero kubona izina ryawe ryatangajwe ni ishema bitanga kuri wowe n’ishuri ryawe).”

Abazajya batsinda amarushanwa bateguriwe ibihembo bitandukanye birimo za mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Aya marushanwa kandi afitiye abarimu akamaro kuko abanyeshuri babo bazabona amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo bigiye mu mashuri.

Madamu Kabanda arashishikariza abanyeshuri kudacikanwa n’ayo mahirwe, agasaba abarimu kugira uruhare mu gushishikariza no kubafasha kwiyandikisha.

Biteganyijwe ko ibigo byigamo abanyeshuri b’indashyikirwa kimwe n’abarimu babigisha bose bazagenerwa ibihembo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

4 Comments on ““Wavumbuzi”, amarushanwa y’abiga mu yisumbuye agiye gutangizwa mu Rwanda”

    1. aya ni amahirwe ahambaye tubonye peee!nkange mperutse gutsinda muri vertial entrepreunship, nkimara kumva wavumbuzi nambumvise neza cyane! mbese narabikunze kandi nshishikariza bagenzi bange kwitabira aya marushanwa.

  1. Aya ni amahirwe meza cyane kuritwese nkabagenerwa bikorwa ariko nkange niga kurwunge rwamashuri rwa mututu S5HEG mukarere kanyanza mumurenge wakibirizi natwe twabigiyemo ariko iki kigo ntabuzo bwikoranabuhanga kigira ese ibigo nkibyo mubiteganiriza iki ese ntibakunda ko hakoreshwa uburyo bwubutumwa kuma telephone {0780606179} murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.