Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

WASAC yasobanuye urugendo rwo kugeza amazi meza ku Banyarwanda 100%

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 22-05-2019 saa 17:53:51
Uruganda rwa Nzove II rwitezweho gukemura burundu ibura ry'amazi mu mujyi wa Kigali

Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi ku ijanisha rya 100% bavuye kuri 84%.

Hashingiwe ku bikorwa by’ingenzi bigize Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 uhereye mu 2017 ukageza mu 2024, ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imibereho myiza, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda bose amazi meza.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), havugwa ko ibi bizagerwaho hubakwa kandi hanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu Mujyi wa Kigali, indi migi no mu cyaro; hongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi, akazava kuri m3 182.120 akagera kuri m3 303.120.

Mu kiganiro kihariye kirambuye Imvaho Nshya yagiranye na Hategekimana Samson, umukozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri WASAC, hagamijwe kureba aho bageze bashyira mu bikorwa iriya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7(NST1) ku bibareba byo kugeza amazi ku Banyarwanda bose, yagize ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ya Guverinoma ryatangiye mu mwaka wa 2017. Tugendeye ku mibare yatanzwe n’Ikigo k’Igihugu k’ibarurishamibare, Abanyarwanda bari bafite amazi meza bageraga kuri 84%. Imirimo yatangiye ubwo, muri uyu mwaka wa 2019 abafite amazi bageze kuri 87,4% hatitawe ku ntera Umunyarwanda akora ajya kuvoma amazi”.

Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove III ruzakemura ikibazo cy’amazi meza muri Kigali (Foto Jamez R.)

Umukozi wa WASAC Hategekimana aremera ko urugendo rukiri rurerure rugana mu guha amazi Abanyarwanda bose ku ijanisha rya 100%, ariko ngo nta gushidikanya umuhigo bazaba bawugezeho mu 2024 iyo arebye uburyo akazi kihuta.

Yakomeje agira ati “Impamvu mvuga ko hakiri urugendo rurerure ni uko abafite amazi mu ngo bavuye ku ijanisha rya 8,1%, bakaba ubu bageze ku ijanisha rya 9,4%. Na none dukurikije politiki y’amazi, aho umuturage wo mu mugi yakabaye abona amazi kuri metero 200 na metero 500 mu cyaro, ibipimo bigaragaza ko twavuye ku kigereranyo cya 60,5% mu mugi tugera kuri 70%. Naho aho umuturage atagombye kurenza metero magana atanu mu cyaro, twavuye 47,3% tugera kuri 53,7%”.

Kugira ngo bazabashe kugera ku intego yo guha Abanyarwanda amazi ijana ku ijana, nk’uko ushinzwe igenamigambi muri WASAC yakomeje abitangaza, ngo hagomba kongerwa ingano y’amazi ikava kuri m3 182.120 ku munsi bari bafite mu ntangiriro y’iyi gahunda ya Guverinoma mu mwaka wa 2017, ikagera nibura kuri m3 365.298, biteganyijwe ko ari yo mazi azaba akenewe n’Abanyarwanda ku munsi muri 2024.

Hategekimana Samson ati “Guha Abanyarwanda bose amazi meza, bizagerwaho hongerewe amazi ku kigereranyo cyavuzwe hejuru cyangwa kirenzeho. Bizagerwaho na none ari uko nibura mu migi hubatswe kandi hasanwe imiyoboro y’amazi nibura izaba ifite ibirometero 1.937, naho mu cyaro hakubakwa kandi hakanasanwa ibirometero bigera ku 1.851”.

Mu gihe Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yatangiraga mu 2017, WASAC yari ifite imiyoboro itarakoraga ingana na 430, ariko gahunda iriho ni uko iyo miyoboro yose isanwa kugira ngo ibashe kugeza amazi ku Banyarwanda.

Nk’uko ushinzwe igenamigambi mu kigo muri WASAC yakomeje abitangaza, kugeza ubu imishinga imwe ngo yarakozwe mu myaka ibiri ishize ndetse no muri uyu mwaka wa 2019.

Muri 2017-2018 ngo hubatswe imiyoboro iri ku birometero 657 ndetse hanongerwa ingano y’amazi yatunganyijweho m3 55.000. Naho mu 2018-019 ngo hubatswe ibirometero 637 ndetse hongerwa n’ingano y’amazi.

Uruganda rw’amazi rwa Nzove ya III rutegerejweho metero kibe 40 000 z’amazi ku munsi (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.