Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

WASAC yagaragaje imishinga migari ifite mu ngengo y’imari 2018/2019

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 9, 2018

Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyagaragarije Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe ingengo y’imari imwe mu mishinga migari izibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 uzatangirana na Nyakanga, inatanga ibisobanuro ku yadindiye mu 2017/2018.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’ibigo biyishamikiyeho byageraga imbere y’iyo komisiyo ishinzwe ingengo y’imari bagaragaza imikoresherezwe y’amafaranga byagenewe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) Muzola Aimé asobanura imikoresherezwe y’ingengo y’imari (Foto Gisubizo G)

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Muzola Aimé, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 WASAC izibanda cyane mu kongera amazi (production) kuko hari inganda ziteganywa kuba zuzuye muri uyu mwaka wa 2018 ndetse n’izindi zigiye gutangira kubakwa.

Muzola atangaza ko mu zigiye kuzura uyu mwaka wa 2018 harimo uruganda rwa Nzove, Kanyonyomba, anagaragaza ko mu ziteganyijwe kubakwa harimo uruganda rwa Gihira n’urwa Rusizi. Muzola anizeza ko hariho na gahunda yo gusana imiyoboro y’amazi yashaje kuko harimo irengeje imyaka 40.

Akomeza avuga ko imiyoboro y’amazi itagombye kurenza imyaka 15 itaravugururwa kubera ikibazo iba ishora guteza ku buzima bw’abantu. Ikindi atangaza ni ukuba hari zimwe muri sitasiyo zitakibasha guha abaturage amazi akaba ari byo bizihutirwa cyane kurusha ibindi.

Muzola avuga ko hari umushinga uzarangira ufite ibirometero 106 uri mu karere ka Gisagara ujyana amazi kandi ukayaha uruganda ruhari rw’umushoramari kugira ngo abashe gukora neza.

Atangaza ko hari umushinga wa Mageragere wabanje guha amazi gereza ya Mageragere mu gice cyawo cya mbere kandi harimo kurebwa uburyo bwo kuyageza ku mudugudu byegeranye nayo. Hateganywa umushinga wo kubaka uruganda ku kiraro cy’Akagera witezweho gutanga amazi mu myaka 2 iri imbere angana na meterokibe 40 000 ku munsi agomba kuvanywaho Metero kibe 30 000 ajyanwa mu mujyi wa Kigali andi akaguma Bugesera.

Muzola avuga ko hazanashyirwa imbaraga mu gucukura amariba afasha abaturage baturiye imipaka bajyaga babura amazi bakambuka kuyashakira mu bindi bihugu by’abaturanyi kandi bidakwiye.

Agaragariza abagize komisiyo ko mu 2018/2019 hariho gahunda yo kubaka ubwiherero mu nzu zihuriramo abantu benshi ndetse hakanatungwanywa ibimpoteri bihari by’umwihariko icya Nyanza na Nduba kugira ngo bitangiza ubuzima bw’abaturage.

Mu yindi mishinga iteganywa kurangirana n’uyu mwaka wa 2018, harimo umushinga wo kugeza amazi ku mavuriro y’ingoboka ya Gatonde (Gakenke) na Gatunda (Nyagatare) ndetse habeho n’umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi ku Giticyinyoni.

Abagize Komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko basabye ibisobanuro ku mishinga itangizwa ariko ikaza kudindira, Muzola asobanura ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu ngengo y’imari 2017/2018 ritagezweho uko bikwiye kubera impamvu zitandukanye zirimo imicungire itanoze y’iyo mishinga ariko atanga n’ikizere kiza nyuma y’uko hashyizweho urwego rushinzwe kuyikurikirana kugira ngo inozwe.

Muzola avuga ko hashyizweho na gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abenjenyeri bahari kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gukurikirana imishinga kuko byagaragaye ko harimo iyacunzwe nabi bitewe n’ubumenyi buke bw’abari bayishinzwe.

Agira ati Abenjenyeri baza bakirangiza amashuri yabo nta bunararibonye bafite kandi batarigeze bayicunga. Hari abandi baza umwaka umwe undi mwaka akaba aragiye agasimburwa n’undi. Turifuza gushyiraho gahunda y’uko  bajya bahugurwa kugira ngo icyo cyuho kirangire”.

Avuga ko mu bindi bizakosorwa harimo kureba imitangire y’amasoko ikihutishwa kuko icyo kibazo kiri mu byagiye bidindiza imishinga yabaga yateganyijwe.

Nubwo ariko hagaragazwa ibiteganywa n’ibyadindiye WASAC ishimangira ko ikibazo cy’amazi kigenda gihabwa agaciro kinongererwa ingengo y’imari kuko kugeza ubu abaturage 87% bagerwaho n’amazi.