Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

WASAC irategura igishushanyombonera cy’amazi mu gihugu hose

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 24, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), Eng. Aimé Muzola, atangaza ko mu rwego rwo kumenya uko igihugu gihagaze ku bijyanye n’amazi n’ibikorwa by’isuku hari gutegurwa igishushanyombonera kizerekana neza aho igihugu gifite amazi n’aho ashobora gukurwa kugira ngo ahabwe abaturage.

Eng. Aime Muzola, umuyobozi mukuru w’Ikigo WASAC asobanura uko igishushanyombonera cy’amazi n’ik’isuku mu gihugu hose kizafasha kumenya amazi igihugu gifite n’uko yagezwa ku baturage bose (Foto Mutungirehe S)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Eng. Aimé Muzola yavuze ko icyo gishushanyo kizatanga n’uburyo igenamigambi ry’Ikigo WASAC rizakomeza gukorwa mu myaka iri imbere.

Ati: “Ni igishushanyombonera cy’amazi mu gihugu hose, ndetse n’ik’isuku mu gihugu hose. Cyaratangiye, kizarangira mu ntangiriro z’umwaka utaha, 2019, aho tuzaba tuzi neza agace ku kandi aho dufite amazi n’aho tutayafite ndetse n’aho twayakura kugira ngo duhe abaturage amazi.

Icyo gishushanyombonera kizakomeza kandi kiduhe ishusho y’uburyo igenamigambi ryacu rizakomeza gukorwa cyane cyane ko ari igishushanyo gifite intumbero ya 2050; kikazajya kidufasha cyane uko Abaturarwanda biyongera mu duce dutandukanye no kumenya uko tubaha amazi n’aho twayakura”.

Umuyobozi wungirije w’ikigo WASAC, ushinzwe gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro, Muhumuza Giselle, avuga ko mu byaro hari aho imiyoboro 945 muri yo 513 ikora neza kuva ku isoko kugera ku ivomo rya nyuma ritanga amazi.

Agaragaza ko mu bice by’icyaro hari imishinga 14 minini n’undi mushinga watangijwe uyu mwaka wo gusana imiyoboro idakora neza.

Ati “Uyu mwaka turatangirana n’imiyoboro 44 ariko ni yo twashoboye kubonera amafaranga mu ngengo y’imari”.

Mu bice WASAC ivuga ko birimo ibibazo bikomeye by’amazi birimo Akarere ka Nyagatare, Gicumbi, ibice by’amayaga, igice cy’Akarere ka Gisagara n’igice cy’Akarere ka Ngororero na Nyabihu bitewe n’aho biherereye nko mu misozi n’ahandi.

Zimwe mu mbogamizi ikigo WASAC kivuga ziri muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage, zirimo kuba abantu bose bataritabira kujya mu midugudu bikagorana kubagezaho amazi, ikibazo cy’amasoko y’amazi agenda akendera n’ikibazo cyo kuba hari aho amazi yagejejwe ariko ibikorwa remezo bidacunzwe neza n’ababikoresha.

Ikigo WASAC kivuga ko mu mujyi wa Kigali gifite ahantu hatatu hari inganda zitanga amazi, zose zifite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 105 000 ku munsi.