WASAC ikoresha agera kuri miriyari 9 ku mashanyarazi mu gutunganya amazi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-05-2019 saa 13:36:23
Umuyobozi wa WASAC, Muzola Aime yerekana inzira amazi ya Nyabarongo asa n'igitaka acamo ayungururwa kugeza abaye urubogobogo akohererezwa abatuye Umujyi wa Kigali (Foto Samuel M)

Kugira ngo igeze amazi ku baturage, WASAC (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC) gikoresha amashanyarazi ya miliyoni ziri hagati ya 600 na 700 ku kwezi.

Uwo muriro ukoreshwa mu nzira zitandukanye amazi acamo atunganywa no mu kuyakwirakwiza mu baturage, nk’uko byemezwa na Muzola Aimé uyobora WASAC.

Imbaraga dukoresha ku bijyanye n’umuriro, bidutwara 40% y’amafaranga yinjira (ari hagati ya miriyoni 600 na 700) ku kwezi, tukongeraho agera kuri 15% y’imiti dukoresha mu kuyungurura amazi no muri za laboratwari ndetse noneho hakazaho n’uko tugomba kugura ibikoresho nk’itiyo yagize ikibazo tugomba kuba dufite indi yo kuyihindura. Ibyo byose bituma imiyoboro y’amazi iguma mu buzima bwiza, itangirika, dutabara ahabaye ikibazo; byose biragenda ugasanga izo mbaraga zishyirwamo ari nyinshi mu by’ukuri ariko zituma bitanga umusaruro abantu bakabona amazi.”

Mu buryo bw’imibare ifatika, Muzola yagize ati: “Nko ku mwaka umuriro wonyine udutwara miriyari 9 ukongeraho n’imiti nayo itwara 15% by’ayinjira.”

Imibare ya WASAC igaragaza kandi ko imiti uruganda rwa Nzove na sitasiyo za pompe zirushamikiyeho, rukoresha mu gusukura amazi kugira ngo agezwe ku batuye Umujyi wa Kigali, igurwa 342 906 793.

Inganda za Nzove uko ari ebyiri, zitunganya amazi angana na metero kibe ibihumbi 80 ku munsi, mu gihe zifite ubushobozi bwo gutunganya no gutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 105 ku munsi, niziramuka zongerewe ibikoresho byo kuyatunganya.

WASAC iboneraho gusaba Abaturarwanda gutangira kumenya gukoresha amazi neza kuko bifasha uyishyura n’imicungire yayo no kurinda ko abandi bayabura hari aho arimo gupfa ubusa.

Umuyobozi wa WASAC, Muzola Aime yerekana inzira amazi ya Nyabarongo asa n’igitaka acamo ayungururwa kugeza abaye urubogobogo akohererezwa abatuye Umujyi wa Kigali (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.