Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Wanduza amazi uri umwe bikagira ingaruka kuri benshi-Ngabonziza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 22, 2018

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA) Prime Ngabonziza, arahamagarira buri wese kugira inshingano zo kubungabunga ubwiza bw’amazi kuko umuntu umwe ashobora kuyanduza bikagira ingaruka kuri benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RWFA Prime Ngabonziza (ibumoso), Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Frédérique de Man n’Umuyobozi w’agateganyo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’Dr Digne Rwabuhungu (Foto Gisubizo)

Ibyo byagarutsweho mu biganiro bitegura umunsi mpuzamahanga w’amazi byahuje inzego n’ibigo bifite inshingano zo kubungabunga umutungo kamere w’amazi, ibiganiro byabereye mu Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabunga (UR-CST).

Ngabonziza asaba buri wese kubungabunga amazi kuko ari ubuzima. Agira ati: Wanduza amazi uri umwe bikagira ingaruka kuri benshi, si Leta gusa ifite inshingano zo guha abaturage amazi, n’abaturage bafite inshingano zo kugira ngo ya mazi abe meza aboneke atunganye kandi azamure imibereho yabo n’igihugu muri rusange”.

Yongeraho ko na gahunda ya Guverinoma uko isaba abantu gufata amazi biba bifitanye isano no kubungabunga amazi nk’umutungo kamere haterwa amashyamba akanafatwa neza.

Asaba buri wese kwita ku bwiza bw’amazi kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka zo guhugira kwa muganga ariko waba ufite ubuzima bwiza ugahugira ku murimo, kwita ku muryango nk’imbaraga z’igihugu kandi bakamenya ko amazi ari umutungo kamere ku gihugu n’Isi yose.

Ngabonziza avuga ko imisozi ikwiye gufatwa neza haterwa amashyamba, hakabungabungwa inkengero z’imigezi kugira ngo ikibazo cy’amazi yandura kirandurwe burundu.

Nk’uko abisobanura, ikibazo cy’amazi yanduye ngo cyashakirwa ibisubizo mu gufata neza imisozi ihanamye cyangwa aho amasoko y’amazi aturuka kuko usanga bitera isuri ikamanuka yangiza imigezi.

Karuranga Dismas ushinzwe ubwiza bw’amazi mu kigo k’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, avuga ko ikibazo cy’ubwandure bw’amazi gifite imizi ahanini ku bwiyongere bw’abaturage, kuko aho bigaragara ko bagenda biyongera bashaka ibibatunga bagashaka n’aho batura bituma ubutaka buba buto bikabatera gutura ahataragenewe guturwa h’amanegeka.

Avuga ko n’ahatuwe imyanda y’ibyo bakora igenda isubira mu migezi, ikindi ni uko bigaragara ko uko abantu bakora ubuhinzi bashaka kongera umusaruro bifashisha amafumbire, uburyo akoreshwa byaba intandaro yo kwanduza amazi igihe imvura iguye.

Karuranga yongeraho ko imihingire itajyanye n’igihe hakanahingwa ahatarabigenewe nabyo bituma isuri itwara ubutaka ugasanga imigezi yuzuyemo ibyondo ari na byo usanga biranga imigezi myinshi yo mu Rwanda.

Ikibazo k’isuku nke iterwa n’ubwiherero budasukuye ndetse n’abatabugira bigira uruhare mu kwanduza amazi bikagira ingaruka ku bantu.

Karuranga avuga ko ingaruka biteza zirimo kuba imigezi itagira ubwiza bw’umwimerere, ndetse n’inganda zitanga umuriro zidakora neza kubera ibyondo biba byabaye byinshi bikanduza amazi. Akomeza avuga ko amavuta y’imashini zuhira cyangwa imodoka zogerezwa hafi y’imigezi nabyo ngo bigira ingaruka ku bantu kubera kuba arimo ibinyabutabire, kandi bikanagira uruhare mu kwanduza amazi igihe imvura iguye kandi bikaba byagira ingaruka ku mubiri w’umuntu zo kuba yakwandura kanseri.

Agira ati: “Abantu bakwiye kwirinda kogereza imodoka n’izo mashini zuhira hafi y’imigezi bigakorerwa ahitaruye”. Ibindi bisubizo byafashwe mu kwirinda kwanduza amazi harimo kwimura abantu ahantu h’amanegeka, mu bishanga, gushyiraho umukandara wa metero hafi 50 uvuye ku migezi kugira ngo imyanda ishaka kujya mu biyaga cyangwa imigezi nihagera ifatirwemo, no gukoresha amategeko ahana uwanduje amazi.

Umuyobozi mu kigo gishinzwe kurengera ibijyanye no kubungabunga amazi n’isuku n’isukura (BIDSS RWANDA Ltd), Muvunyi Jean Bosco yavuze ko begera abaturage bakabakangurira kubungabunga inkombe z’amazi, kuko hari ibikorwa bya muntu byangiza amazi.

Agira ati:Hari amazi abantu bakoresha aba yanduye, icyo dukora ni uko dufite imashini zitunganya amazi mu buryo busanzwe hadashyizwemo imiti, iyo mashini ifite ubushobozi bwo gutandukanya amazi yanduye n’amazi meza, ikayabyazamo amazi meza ashobora kunyobwa nta kibazo kandi twabiherewe ikemezo n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuziranenge”.

Avuga ko igikwiye gukorwa ari ukubungabunga ibikorwa by’iterambere biriho ariko binahuzwa no kubungabunga ibidukikije birimo n’amazi. Avuga ko ku ruhande rwabo bigisha abantu kumenya uko amazi akwiye gufatwa n’uko akoreshwa, akaba ari yo mpamvu bo batunganya amazi amanuka ku mazu agahindurwamo amazi anyobwa aho kugira ngo yangirize abaturage.

Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’amazi uba buri tariki 22 Werurwe, kuri iyi nshuro ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Akamaro k’Ibidukikije mu kubungabunga Amazi”.