Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Volleyball: Uwamahoro watangiye gukina bamubuza amaze gutera intambwe ishimishije

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 1, 2018

Uwamahoro Béatrice bakunze kwita “Libero” ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutuma ikipe ya RRA VC iba  ubukombe mu gutwara ibikombe bitandukanye yagiye ihatanira kuva yayigeramo,  haba imbere mu gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Uwamahoro yatangiye gukina bamubuza none amaze gutera intabwe ishimishije

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe y’ibigo arimo iy’Urwunge rw’Amashuri rwa  Rwaza, iya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu 2008 yageze muri RRA VC mu 2009.

Kuva yayigeramo mu 2009, Uwamahoro amaze gutwarana na RRA VC ibikombe 19 mu marushanwa atandukanye birimo 6 bya shampiyona (2011, 2012, 2014, 2015, 2016 na 2017), 3 KAVC ndetse na Carre d’As inshuro 7.

Yari mu bakinnyi ba RRA VC begukanye umwanya wa 5 mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagore “2018 Women’s African Volleyball Club Championship”, yabereye i Cairo mu Misiri kuva tariki 5 kugeza 15 Werurwe 2018.

Mu kiganiro kirambuye Imvaho Nshya yagiranye na Uwamahoro Béatrice yagize byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse n’urugendo yagenze kugeza aho abaye umukinnnyi mwiza mu mukino wa Volleyball.

Amavu n’amavuko ya Uwamahoro

Uwamahoro Béatrice yabonye izuba tariki 22 Gashyantare mu 1990, avukira mu Murenge wa Rugaju, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni umwana wa 8 mu bana 10, abahungu 2 n’abakobwa 8 ba  nyakwigendera Ntirenda Jean wapfuye mu 1998 na Nduwamariya Laurence.

Aho yakomoye gukina Volleyball

Uwamahoro ukina agarura  imipira  “Libero”, atangaza ko kuba akina Volleyball abikomora mu muryango we ndetse ko n’abo bavukana na bo bagiye bakina imikino itandukanye by’umwihariko se yakinnye umupira w’amaguru muri Mukungwa 408 ari yo yabaye Musanze y’iki gihe.

Yagize ati: “Kuba ndi umukinnyi, nagiye nganira n’umubyeyi wange mama, ambwira ko data yari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Mukungwa, ni ho twabikomoye ndetse hari n’abana bavuka imbere yange na bo barakinaga, bamwe bakina umupira w’amaguru, abandi batwara igare ndetse na murumuna wange  Akimananizanye Ernestine na we turakinana mu ikipe ya RRA VC”.

Yagize intangiriro imugoye

Uwamahoro watangiye kwiga gukina Volleyball mu 2003, avuga ko yabonye abandi bakina na we yumva yakwifatanya na bo.  Gusa akaba yaraje kubifashwamo na Sixte wari umutoza wa volleyball GS Rwaza  akaba yari n’inshuti y’iwabo.

Yiga  gukina Volleyball, umuryango we wigeze kumubwira ko agomba kubihagarika ariko we yumva abikunze cyane bituma adacika intege arabikomeza.

Ati : “Ndibuka umunsi yigeze ku ntoza cyane nkina ibintu bya  (manchette), ntaha mu rugo amaboko yatukuye cyane, barambaza bati wabaye iki? Ndababwira nti banyigishaga Volleyball mba gutya, bambwira ko ntagomba kubisubiramo ariko ngewe nkumva ko mbikunze,  gusa  numvaga ko ntazongera kubisubiramo ariko nyuma naje kureba ukuntu abandi bakina ndavuga nti ngomba kubikomeza ndongera ndamubwira ngo antoze”.

Asobanura impamvu yatumye badashaka ko akomeza gukina. Yagize ati “Umubyeyi n’abo tuvukana baravugaga bati ntabwo ugomba gukina bituma umunyeshuri adakurikira mu ishuri kuko nari umuhanga rimwe ni bwo nagendaga nsubira inyuma bumvaga ko ari  Volleyball najyagamo cyane bituma nsubira inyuma”.

Gukina byamufashije kwiga

Uwamahoro watangiriye  amashuri abanza GS Rwaza  kuva mu 1998, akahakomereza ikiciro rusange mu 2005, yanahize umwaka wa 4 mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge. Aha ni bwo ikipe ya RRA VC yaje kumusaba ko yayikinira bituma ahindura ikigo, ajya muri APACE ya Kimisagara aho yize “Information System and Management”.

Avuga ko gukina Volleyball byatumye yiga ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nta mafaranga atanga. Ati “Niga mu mashuri yisumbuye guhera mu 4, siniyishyuriraga, nkigera muri RRA VC hari amafaranga bampaga ku kwezi bakampa n’amafaranga y’ishuri nahise mbwira ababyeyi bange ko kumpa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho babihagarika kubera ko mbibona mbereka uburyo mbibonamo na bo barabyishimira”.

Uwamahoro waje gutangira kwiga muri Kaminuza ya INILAK mu 2012 ndetse aba ari na ho arangiriza mu 2015, akomeza avuga ko ageze no muri iyi Kaminuza n’ubwo RRA VC batigeze bamurihira ariko hari umushahara bamugeneye akajya abasha gukuramo amafaranga y’ishuri nta kibazo agize ndetse arangiza kwiga neza.

Icyo yishimira yungukiye mu gukina Volleyball

Avuga ko uretse kuba yarabashije kwiga abikesha gukina Volleyball, byamuhaye amahirwe yo kugera mu bihugu byo hirya no hino ndetse hari n’abantu yamenyanye na bo kandi b’ingirakamaro bamufasha cyane.

Ikindi n’uko byamuhaye igishoro cyo gutangira imirimo ibyara inyungu ari yo y’ubucuruzi, bityo akaba ashaka kuyijyamo cyane.

Ati: “Ndashaka kujya mu bintu byo gucuruza cyane kuko narabitangiye n’igishoro narakibonye n’ubwo atari  kinini”.

Yagize amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu

Uwamahoro avuga ko ubwo yageraga muri RRA VC mu 2009, yaserukiye Igihugu mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 18 mu Misiri, basoreza ku mwanya wa 4. Mu 2010, yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, mu mikino yabere muri Tunisia anahabwa igihembo cy’umwugarizi mwiza.

Avuga ko yakiniye ikipe y’igihugu mu gihe cyose yitabiriye amarushanwa.  Yayigaragayemo kandi no mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika yabereye muri Kenya mu 2011 ndetse no mu 2017 ari na bwo aheruka.

Icyo yifuza kugeraho muri Volleyball mu gihe kiri imbere

Afite intego  y’uko yakomeza gukina Volleyball kandi akayikina ayikunze, bityo akazagera no kure hashoboka ndetse akazahora ari umu “libero” mwiza haba mu ikipe ya RRA VC no mu ikipe y’igihugu by’umwihariko akagira n’ahandi hantu yagera heza.

Icyo asaba abari n’abategarugori bagenzi be

Uwamahoro arasaba abari n’abategarugori kutitinya ahubwo bakagaragaza ko hari icyo bashoboye ko ibyo basaza babo bakora babishobora kandi bakabikora neza.

Ati: “Icyo nakangurira abari n’abategarugori ni uko batagomba kwitinya ngo bumve ko hari ibyo badashoboye hari benshi bumva ko gukina ari ibintu by’abagabo cyangwa abasore gusa, ariko  harimo ibintu by’ingirakamaro urebye nk’ibintu byose nagiye nkuramo  byangiriye umumaro byatumye ntiyandarika cyangwa se ngo nsabirize, batinyuka bakumva ko imirimo basaza bacu bakora na bo bayikora bigashoboka kandi bakayikora neza”.

Icyo asaba ubuyobozi bwa Volleyball mu Rwanda

Uwamahoro Béatrice asaba ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, kuzamura abana bato bakigishwa gukina Volleyball kugira ngo Igihugu kige kijya mu marushanwa kibashe gutsinda kizane n’igikombe ariko bihereye ku bana bato.