Volleyball: UTB yihariye ibikombe by’irushanwa ry’Intwari 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 29-01-2019 saa 06:55:34
Abakinnyi n'abayobozi b'ikipe ya UTB VC bishimira igikombe k'irushanwa ry'Intwari bari begukanye mu kiciro cy'abagabo

Ikipe ya Kaminuza ya UTB VC y’ikiciro cy’abagabo n’abagore ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu muri Volleyball “Intwari Volleyball Tournament 2019”, ry’uyu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2019, ryitabiriwe n’amakipe 15, akina muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball y’ikiciro mu bagabo n’abagore, ryasojwe tariki 27 Mutarama 2019.

Mu makipe 6 yitabiriye mu kiciro cy’abagabo, UTB VC yaje kwegukana igikombe k’iri rushanwa itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1.

UTB VC yari ku rwego rwo hejuru, yatangiye itsinda iseti ya mbere ku manota 25-17, itsinda iya kabiri kuri 26-24, ni mbere y’uko Gisagara VC itsinda iseti ya 3 kuri 25-17 hanyuma itsinda iya 4 kuri 25-19. APR VC yaje gusoreza ku mwanya wa 3 w’iri rushanwa.

Gisagara VC yashakaga kugumana iki gikombe yari yatwaye mu 2018, ntibyaje kuyihira n’ubwo yari yitabaje Ndayikengurukiye Jean Luc uzwi muri Volleyball y’u Rwanda, nyuma y’aho uwari usanzwe ari umutoza wayo, Ntawangundi Dominique bivugwa ko yahagaritswe, yari yanagaruye Kavalo Akumuntu Patrick ndetse na Murangwa Nelson, aho bombi bari berekeje hanze y’igihugu.

Mu kiciro cy’abagore, ahari hitabiriye amakipe 9, UTB VC yegukanye iki gikombe itsinze RRA VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1 (23-25, 25-17, 25-18 na 25-13). Ni mu gihe APR VC yaje kwegukana umwanya wa 3.

Don Bosco Gatenga VC ni yo yaje kwegukana iki gikombe k’irushanwa ry’Intwari, mu kiciro cy’amakipe mu kiciro cya kabiri “Serie B”, itsinze Christ Roi VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2 naho Petit Seminaire Virgo Fidelis yegukana umwanya wa 3.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere “Serie A”, mu bagabo n’abagore, yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana 3, iya kabiri ihabwa ibihumbi 200 naho iya 3 ihabwa ibihumbi 100.

Ku rundi ruhande rw’amakipe yo mu kiciro cya kabiri “Serie B”, iya mbere yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 200, iya kabiri ihabwa ibihumbi 150 naho iya 3 ihabwa ibihumbi 100.

Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya UTB VC bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari begukanye mu kiciro cy’abagabo

Abakinnyi ba UTB VC bishimira iki gikombe k’irushanwa ry’Intwari 2019 bari bamaze kwegukana

Abakinnyi n’abayobozi ba UTB VC bari basanzwe n’umunezero wo kwegukana igikombe k’irushanwa ry’Intwari rya 2019

Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya UTB VC bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari begukanye mu kiciro cy’abagabo

Byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi b’ikipe ya UTB VC y’abakobwa

Gisagara VC bafashe ifoto n’abayobozi mbere y’uko umukino utangira

Ikipe ya Don Bosco Gatenga yegukanye igikombe mu makipe akina muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri

Ikipe ya UTB VC mu kiciro cy’abakobwa bishimira igikombe k’iri rushanwa bari batwaye ku nshuro yabo ya mbere

Abakinnyi ba UTB VC bafashe ifoto hamwe n’abayobozi mbere y’uko bahura na Gisagara VC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.