Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Volleyball: U Rwanda rwahawe ubutumire bwo kwitabira imikino y’Akarere ka 5

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 3, 2019

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda  “FRVB” baratangaza ko bamaze kubona ubutumire bwo kuba u Rwanda rwazitabira imikino y’Akarere ka 5 mu bagore “2019 CAVB Zone V Championships” izabera muri Uganda kuva tariki 18 kugeza 25 Gicurasi 2019.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mfashimana Adalbert, umunyamabanga mukuru wa FRVB yatangaje ko ubu butumire bakiriye buturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Uganda “UVF” babugejeje muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco “MINISPOC” gusa akaba nta gisubizo barahabwa.

Mfashimana Adalbert, umunyamabanga mukuru wa FRVB

Yagize ati: Uretse ubutumire twabonye budutumira kwitabira iyo mikino mu bagore izaba muri Gicurasi 2019 nta yandi makuru mfite ubu.”

Uyu munyamabanga avuga ko batari bemeza ko bazitabira bitewe n’uko batarabona igisubizo cya Minisiteri.

Ati: Nabwo twasubiza ubu butumire, tutarabona ubushake bwo kwitabira iyi mikino buturutse muri Minisiteri. Gusa kuba tutari twayisubiza nta bwo bivuze ko tutazitabira, ikizere kirahari, gusa Minisiteri ni yo ifite igisubizo nyacyo.”

Mfashimana Adalbert wanagarutse kuri iyi mikino y’Akarere ka 5 mu kiciro cy’abagabo izabera muri Kenya, yatangaje ko batari bandikirwa ibaruwa ibatumira ari nayo igaragaza itariki iyo mikino izaberaho.

Ikipe y’igihugu y’abagore ikaba iheruka kwitabira iyi mikino y’Akarere ka 5 “2017 CAVB Zone V Championships” yabereye i Nairobi muri Kenya kuva tariki 27 Nyakanga kugeza 04 Kanama 2017.

Iyi kipe yatozwaga na Nsengiyumva Jean Marie yongeraga kugaragara mu ruhando mpuzamahanga nyuma y’imyaka irindwi (2011) nta bwo yabashije kwitwara neza kuko yabaye iya nyuma (4) inyuma ya Uganda (3), Misiri (2) na Kenya yabaye iya mbere.

Mu bagabo, ikipe y’igihugu yo yabaye iya kabiri inyuma ya Kenya yabaye iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 “2017 CAVB Zone 5 Championships ” yabereye i Kigali kuva tariki 22 kugeza 24 Nyakanga 2017.

Iyi kipe y’u Rwanda yahise ibona itike y’imikino y’igikombe cy’Afurika “2017 Men’s African Nations Championship” yaje kubera i Cairo mu Misiri kuva tariki 22-29 Ukwakira 2017.