Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Volleyball: U Rwanda rurakina na Misiri muri ½ mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 16, 2018

Uyu munsi

Tunisia-Maroc (18h00)

Rwanda-Misiri (20h00)

Uyu munsi tariki 16 Nzeri 2018, ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 21 “U-21”, irakina na Misiri mu mukino wa ½ k’imikino y’Afurika “2018 Men’s African Nations U-21 Volleyball Championship”, saa mbiri z’ijoro ku masaha y’i Kigali (20h00).

Ubwo ikipe y’u Rwanda yatsindaga Cameroun mu mukino wa nyuma mu itsinda A

Ikipe y’u Rwanda U-21 yabonye itike ya ½ k’irangiza nyuma y’uko yitwaye neza ikazamuka ari iya kabiri mu itsinda rya mbere “A ” n’amanota 5  inyuma ya Tunisia ya mbere n’amanota 9.

Mu mikino y’iri tsinda, iyi kipe y’igihugu yatsinze imikino ibiri itsindwa umwe. Yatangiye itsindwa na Tunisia amaseti 3-0, itsinda Nigeria amaseti 3-0 ndetse na Cameroun bigoranye ku maseti 3-2.

Ku rundi ruhande, Misiri bahura muri ½, yo yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri “B”, nta mukino itsinzwe, ikaba ifite amanota 9, ikurikirwa na Maroc n’amanota 6, RDC na 3 naho Chad ni iya nyuma nta nota ifite.

Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu U-21, yemeza ko guhura na Misiri ifite igikombe giheruka atari ibintu byoroshye, gusa avuga ko biteguye guhatana kugera ku munota wa nyuma.

Yagize ati Ndabizi ko Misiri ifite ubunararibonye, ni bo bafite igikombe batwaye mu mwaka ushize, gutsinda uyu mukino biratanga kugera ku mukino wa nyuma, natwe turiteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma.”

Uyu mutoza asaba abakinnyi gukomeza gushyira hamwe, avuga ko hari ikizere ko babona itike, bityo ko bashaka gukora uko bashoboye ngo barebe ko babasha kugera ku mukino wa nyuma, byabahesha itike y’uyu mwaka.

Paul Bitok yizera ko nta gihindutse muri uyu mukino azakugarura abakinnyi babiri; ari bo kapiteni, Dusengimana Wilcriff ndetse na Niyigena Jules bari bagize ikibazo mu mukino usoza itsinda bahuyemo na Cameroun.

Uyu mukino w’u Rwanda na Misiri, uraba wabanjirijwe n’uwa Tunisia ihuramo na Maroc (1800). Mu guhatanira imyanya (5-8), Cameroun irakina na RDC (14h00) naho Nigeria ikine na Chad (16h00).

Iyi mikino y’Afurika “2018 Men’s African Nations U-21 Volleyball Championship”, irimo kubera i Abuja muri Nigeria, kuva tariki 10, ikazasozwa tariki 19 Nzeri 2018, amakipe abiri ya mbere azahita akatisha itike y’igikombe k’Isi “The FIVB Volleyball Men’s U-21 World Championship” kizabera  Bahrain  muri 2019.