Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Volleyball: Twiteguye kwegukana ibikombe byose tuzahatanira – Zawadi

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-11-2018 saa 09:58:48
Nyuma yo kumurika ku mugaragararo abakinnyi REG VC izakoresha uyu mwaka w'imikino, bafashe ifoto y'ikipe

Perezida w’ikipe y’ikigo gishinzwe ingufu mu mukino wa Volleyball “REG VC”, Zawadi Geoffrey aratangaza ko biteguye gutwara ibikombe byose bizahatanirwa muri uyu mwaka w’imikino wa Volleyball wa 2018-2019.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko bamurikaga kumugaragaro abakinnyi izifashisha na nomero bazajya bambara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino wa Volleyball wa 2018-2019.

Uyu muyobozi wa REG VC yatangaje ko muri uyu mwaka wa 3 w’imikino, bateganya kwitwara neza, bagatwara ibikombe byose bazahatanira muri uyu mwaka  w’imikino.

Avuga ko bifuza kurenga umwanya wa kabiri basorejeho muri shampiyona  umwaka ushize, bakaba batwara igikombe cya shampiyona. Yagize ati “Uyu mwaka noneho ntabwo ari ugukomanga, ubu turashaka kwizera ko tuzatwara igikombe nta kabuza, ni yo ntego dufite. Ariko ubwo ntabwo ari igikombe cya shampiyona gusa ahubwo tugamije gutwara ibikombe byose tuzahatanira”.

Zawadi atangaza ko kugira ngo bigerweho bagerageje kubaka ikipe bongeramo amaraso mashya aho bari bafite intege nke.

“Abakinnyi twazanye tubafitiye ikizere gihagije, kuko byari ukongera imbaraga twarebye icyatumye tudatwara igikombe cya shampiyona tubona ahari intege nkeya, aho rero ni ho twibanze tuzana abandi bakinnyi twumva ko bafite imbaraga zirenze izo twari dufite, ariko ubu tukaba twizeye ko ingufu dufite zihagije zo kuba twatwara ibikombe”.

Ndamukunda Flavien, kapiteni wa mushya wa REG VC na we ashimangira ko nk’abakinnyi na bo bashaka gutwara ibikombe.

Ati “Nk’abakinnyi twiteguye neza kuko batwongereye ingufu, uko twari tumeze umwaka ushize ntabwo ariko tumeze, ubu ingufu zose tugomba kuzishyira mu gushaka ibikombe no gushaka umwanya wa mbere kuko n’icyo ikigo kiri kudutuma natwe nk’abakinnyi bakomeye dukeneye gukomeza kubaka amateka”.

Ndamukunda Flavien, kapiteni mushya wa REG VC

Ndamukunda yemeza ko n’ubwo n’andi makipe afite abakinnyi beza, nabo ari beza cyane dufitemo bakinnyi barenga 5 bakina  mu ikipe y’igihugu, ibyo rero akaba abona ko bibaha amahirwe yo gutwara ibikombe bitandukanye.

Mu bakinnyi bashya bazakinira REG VC  barimo Mukunzi Christophe wavuye muri Gisagara VC, usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, wahise anahabwa kuba kapiteni wungirije, Nkezabahizi Fabrice wakiniraga APR VC, Niyonkuru Groile wakiniraga IPRC-East VC ndetse na Omondi Moses wakiniraga Equity Bank yo muri Uganda.

Mukunzi Christophe, kapiteni wungirije wa REG VC

Abakinnyi 15 REG VC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino

Mukunzi Christophe, Ndamukunda Flavien, Ntagengwa Olivier, Atama Saviour, Irene Jacob Cyusa,Twagirayesu Peacemaker,  Rwigema Simon, Ndayambaje Friend,. Sangwa Patience, Ndayisaba Sylvestre, Nkezabahizi Fabrice, Niyonkuru Groile, Moses Omondi,  Iyarwema Pacifique na Kwizera Pierre Marshall.

Mugisha Bavuga Benon, ni we mutoza mukuru,  azaba yungirijwe na Kamasa Peter Kamasa, Rusika Emmanuel, umuganga w’ikipe ndetse na  Ndabikunze Robert ushinzwe ubuzima bw’ikipe.

Nyuma yo kumurika ku mugaragararo abakinnyi REG VC izakoresha uyu mwaka w’imikino, bafashe ifoto y’ikipe

 

Peter Kamasa (ibumoso), umutoza wungirije kumwe na Mugisha Benon, umutoza mukuru wa REG VC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.