Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Volleyball: Sibomana yumvikanye na Gisagara VC kuyikinira umwaka umwe

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 31-01-2018 saa 10:07:13

Mu ikipe ya Gisagara VC bemeje ko bamaze gusinyisha Sibomana Placide bakunze kwita Madison, akaba azabakinira muri uyu mwaka w’imikino wa Volleyball wa 2018.

Sibomana Placide Madison wamaze no gutangira gukinira Gisagara VC mu irushanwa ry’Intwari

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya Gisagara VC, Nyirimana Fidele yatangaje ko Sibomana Placide kuri ubu ari umukinnyi mushya w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

Uyu mutoza avuga ko gusinyisha umukinnyi nk’uyu mwiza, ufite inararibonye bifite ikintu kinini bisobanuye ku ikipe ya Gisagara VC. Nyirimana Fidele yemeza ko Sibomana azabafasha mu marushanwa atadukanye muri uyu mwaka haba imbere mu gihugu ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga bazakina muri uyu mwaka wa 2018.

Sibomana wari wumvikanye n’ikipe ya REG VC nyuma akaza kwerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Jordaniya mu mezi abiri ashize,  asinye muri Gisagara VC akurikiye Mukunzi Christophe wayigezemo mu minsi ishize aho nawe yasinye umwaka umwe.

Ikipe ya Gisagara VC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball mu mwaka ushize wa 2017, ni yo izahagararira igihugu mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagabo “Men African Club Championships 2018” izabera mu Misiri kuva tariki 27 Werurwe kugeza 5 Mata 2018.

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.