Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Volleyball: Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 4

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 08-03-2019 saa 14:38:59
Ikipe ya RRA VC izakina na APR VC mu mukino utoroshye

Kuri uyu wa Gatandu  tariki 09 Werurwe 2019, shampiyona y’igihugu ya Volleyball mu kiciro cy’abagore izarakomeza hakinwa imikino  y’umunsi wa 4 ahateganyijwe imikino 9.

Mu mikino izabera kuri Sitade Amahoro i Remera, APR VC izakina na KVC (10h00), KVC ikine na RRA VC (12h00) naho APR VC ihure na RRA (14h00).

Mu yindi mikino izabera muri St Aloys i Rwamagana, St Aloys izakina na IPRC-Kigali VC (10h00), Ruhango VC ikine na IPRC-Kigali VC (12h00) naho St Aloys ikine na Ruhango VC (14h00).

Ku kibuga cya St Joseph, St Joseph izakina na IPRC-Huye VC (10h00), UTB VC ikine na IPRC-Huye VC (12h00) hanyuma St Joseph ikine na UTB VC (14h00).

Kugeza ubu, RRA VC irayoboye n’amanota 18, ikurikiwe na APR VC na  15, KVC ku mwanya wa 3 n’amanota 12 iyanganya na UTB VC ya 4, hakaza St Aloys na Ruhango VC zinganya amanota 8, IPRC-Kigali VC ya 7 na 6 naho IPRC-Huye VC na St Joseph Kabgayi ziranganya inota rimwe.

Ikipe ya RRA VC izakina na APR VC mu mukino utoroshye

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.