Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Volleyball: Nyirimana afite ingamba ku mikino yo hanze ikunze kumugora

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 29-05-2018 saa 07:42:30
Nyirimana Fidele, utoza Gisagara VC avuga ko bafashe ingamba ku mikino bakinira hanze y'ikibuga cyabo

Umutoza wa Gisagara VC, Nyirimana Fidele aravuga ko bagomba kwitegura bakazitwara neza mu mukino wa kabiri wa “Playoffs 2018” bazakinamo na REG VC mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona n’ubwo bazakinira hanze ahantu badakunze gutsindira.

Nyirimana Fidele, utoza Gisagara VC avuga ko bafashe ingamba ku mikino bakinira hanze y’ikibuga cyabo

Tariki 26 Gicurasi 2018, Gisagara VC  yitwaye neza  itsinda REG mu mukino wa mbere ya “Playoffs” ku maseti 3-1 (27-25, 18-25, 25-20 na 25-23) muri Gymnase ya Gisagara.

Amakipe yombi azakina umukino wa kabiri kuri Petit Stade Amahoro  tariki 16 Kamena 2018, Gisagara VC  niwutsinda ihite yegukana igikombe.

Abakurikiranira hafi Gisagara VC bemeza ko idakunze kwitwara neza ku kibuga kitari icyayo. Urugero ni umukino batsinzwemo na APR VC muri ½  cya “Playoffs 2018” kuri Petit Stade, bigasaba ko hakinwa umukino wa gatatu wabereye muri Gymnase ya Gisagara.

Nyirimana Fidele utoza Gisagara VC yemereye Imvaho Nshya ko imikino yo hanze yakunze kubagora, gusa ahamya ko uwa REG VC bazawitegurira mu  mikino yo kwibuka  bazakinira kuri Petit Stade.

Ati Ako ni ko kazi k’umutoza kugira ngo amenye ngo ni iki gituma hanze tutitwara neza? Tugiye kubishakira umuti, tuzakora ibishoboka dukorere imyitozo myinshi hariya.  Ikindi bizadusaba gutegura abafana. Niba umaze kumenyera abafana bangana gutya biba bigusaba ngo nujya n’i Kigali uhajyane abafana, nitubajyana i Kigali tuzahava neza”.

Nyirimana yemeza ko ikipe ye ifite imbaraga n’ubushobozi bwo gutwara igikombe cy’uyu mwaka. Ati “Umurongo ni umwe twafashe: ni gushaka igikombe, ubushobozi turabufite igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa”.

Umutoza wa REG VC Mana Jean Paul avuga ko na bo bagiye kwitegura batifuza gutakaza uyu mukino. Ati “Gisagara VC yaturushije kuba yari iwayo. Umukino wa kabiri ntituri mu bagomba kuwutakaza, tugiye kuwutegura dushyizemo imbaraga zacu zose kuko niba igikombe kikiri mu ntoki zacu nta mpamvu zo kukirekura. Birasaba gutsinda uyu mukino tuzakinira iwacu, aho natwe tuzaba turi ku kibuga tumenyereye”.

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.