Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Volleyball: Ntawangundi yagizwe umutoza wa Gisagara VC

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 29, 2018

Mu ikipe ya Gisagara VC baratangaza ko Ntawangundi Dominique yagizwe umutoza mukuru akaba asimbuye kuri iyi mirimo, Nyirimana Fidele wamaze gutandukana na yo aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri UTB VC.

Ntawangundi Dominique, wagizwe umutoza wa Gisagara VC

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ntivuguruzwa Kagina Augustin, umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gisagara VC yatangaje ko ku wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, ari  bwo Ntawangundi wari usanzwe atoza Kirehe VC yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ntivuguruzwa avuga ko bamusabye gukomereza mu kerekezo bari basanzwemo cyo gutwara ibikombe bitandukanye bikinirwa imbere mu gihugu. Ati “Twamusabye gukomeza inzira isanzwe yo gutwara ibikombe byose bihatanirwa muri Volleyball y’u Rwanda”.

Avuga kandi ko mu nshingano yahawe zirimo no gutegura neza ikipe ya Gisagara VC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagabo “Men’s African Volleyball Club Championship”, izaba mu mwaka utaha wa 2019.

Ntawangundi Dominique wageze muri Kirehe VC mu mwaka ushize wa 2017, nabwo asimbuye Nyirimana Fidele wari wagiye muri iyi Gisagara VC yabafashije gusoreza ku mwanya wa 5 n’amanota 21, inyuma y’APR VC yabaye iya 4,  UTB VC yabaye iya 3 n’amanota 37, REG ya kabiri n’amanota 39 ndetse na Gisagara VC ya mbere n’amanota 44.

Gisagara VC yanasinyishije Akumuntu Kavalo

Ntivuguruzwa anatangaza ko bamaze kugarura Akumuntu Kavalo Patrick wari waragiye muri UTB VC akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Avuga ko bateganya no gusinyisha abandi bakinnyi babiri bashya ndetse ko n’ibiganiro birimo kugenda neza bityo bakaba bizeye ko mu gihe cya vuba nabo baza gusinya muri Gisagara VC.

Ntivuguruzwa anemeza ko batangiye no kongerera amasezerano  abakinnyi bari basanganywe amasezerano y’umwaka umwe. Abo bakinnyi barimo Sibomana Placide “Madison” ndetse na Mukunzi Christophe bombi basanzwe banakinira ikipe y’iguhugu nkuru.