Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Volleyball: Ntagengwa na Ndamukunda bongereye amasezerano y’umwaka muri REG VC

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Oct 4, 2018

Ikipe ya REG VC yamaze kongerera amasezerano y’umwaka umwe Ntagengwa Olivier ndetse na Ndamukunda Flavien. Ntagengwa wageze muri REG VC avuye muri UNIK VC na Ndamukunda wavuye muri Gisagara VC muri 2017 bayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2017-2018, inyuma ya Gisagara VC  yatwaye igikombe.

Ntagengwa Olivier, umwe mu bakinnyi bongereye amasezerano y’umwaka umwe muri REG VC

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Zawadi Geoffrey, Perezida wa REG VC yatangaje ko kuba aba bakinnyi bongereye amasezerano bizafasha iyi kipe gukomera ndetse ikazabasha guhatanira ibikombe birimo na shampiyona.

Avuga ko aba bakinnyi bombi bijyanye n’ubunararibonye bafite bitezweho gufasha ikipe kwitwara neza ndetse no kwigirwaho n’abakinnyi bakiri bato hanyuma na bo babe bavamo abakinnyi beza.

Uyu muyobozi w’iyi kipe anemeza ko bamaze no gusinyisha Nkezabahizi Fabrice wakiniraga APR VC akaba yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.  Iyi kipe kandi yamaze no gusinyisha Mukunzi Christophe wakiniraga Gisagara VC.

Akomeza avuga ko hari n’abandi bakinnyi babiri barimo kugirana ibiganiro, yemeza ko birimo kugenda neza nta gihindutse na bo baza kuba babasinyisha mu minsi mike iri imbere.

Ku bijyanye no gushaka umutoza mukuru w’iyi kipe, Zawadi Geoffrey atangaza ko hari uwo barimo kuganira kandi ibiganiro bigeze ahantu heza, bityo ko mu gihe kitarambiranye bazaba bamushyira ahagaragara.

Ikipe ya REG VC yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri barimo  Mutuyimana Aimable wari kapiteni wayo werekeje muri UTB  na Inkoramutima Martial wagiye kwiga hanze y’igihugu.