Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Volleyball: Niyigena yishimiye igihembo yahawe mu mikino y’Akarere ka 5

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 28-02-2019 saa 17:01:23
Ubwo Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre yashyikirizaga Niyigena Jules igihembo cy'uwugariye neza (Best Libero)

Niyigena Jules ukinira ikipe ya UTB VC aherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ugarura imipira “Best Libero”, mu mikino y’Akarere ka 5 “CAVB-Zone V Men Club Championship 2019”, yabereye i Kigali mu Rwanda, kuva tariki 20-23 Gashyantare 2019.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 yabaga ku nshuro ya 1, ikitabirwa n’amakipe 12, ikipe ya UTB VC akinira yabashije kwegukana umwanya wa 3, inyuma ya REG VC yabaye iya kabiri ndetse na Gisagara VC yaje kwegukana iki gikombe.

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyigena Jules usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 21, yatangaje ko guhabwa iki gihembo yabyakiriye neza kubera ko byari mu ntego yari yihaye mbere y’uko iyi mikino itangira.

Ati “Byaranshimishije cyane, kuko ni igihembo nari mfite mu ntego zange mbere y’uko irushanwa ritangira.”

Avuga ko kuba yarabashije kuba umukinnyi mwiza ku mwanya akinaho muri iri rushanwa, abikesha kuba yari afite imyiteguro ihagije. Ati “Nari mfite imyiteguro myiza, haba mu bijyanye n’ingufu ‘physical conditions’ na tekinike byiyongera ku kuba maze kugira n’ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga.”

Niyigena ahamya ko kuba umukinnyi mwiza ugarura imipira, byamwongereye ikizere, akaba yizera ko bigiye gukomeza kumwerekana ko amaze kuba umukinnyi ukomeye mu ruhando mpuzamahanga.

Iki kibaye igihembo cya kabiri ahawe mu marushanwa mpuzamahanga, nyuma y’icyo yahawe mu mikino y’Afurika y’abatarengeje imyaka 21 “2018 Men’s U-21 African Nations Championship”, yabereye muri Nigeria, kuva tariki 10 kugeza 20 Nzeri 2018.

Niyigena Jules umaze imyaka ibiri muri UTB VC kuko yayigezemo mu 2017 avuye muri St Joseph Kabgayi yakiniraga akirangiza kwiga, ategerejweho gufasha ikipe ye kwitwara neza mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Playoffs, uzabahuza na Gisagara VC tariki 27 Mata 2019.

Ubwo Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre yashyikirizaga Niyigena Jules igihembo cy’uwugariye neza (Best Libero)

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.