Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Volleyball: Mutabazi yishimiye kwerekeza muri Bulgaria

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 17, 2018

Mutabazi Yves wakiniraga APR VC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Marek Union Club yo muri shampiyona ya Bulgaria akaba yashyize umukino ku masezerano y’umwaka umwe.

Mutabazi Yves wari kapiteni w’APR VC wamaze kwerekeza muri Bulgaria

Uyu mukinnyi wari kapiteni ya APR VC, akaba asanzwe akinira n’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball atangaza ko yishimiye gusinya aya masezeno muri iyi kipe nshya.

Ati Ndishimye ku bw’aya mahirwe mbonye, ndizera ko nzayabyaza umusaruro. Marek Union ni ikipe nziza, ifite intumbero zikomeye. Ndasabwa gukora cyane no gukora neza uko nshoboye, kandi bizagira n’icyo bitanga kinini ku ikipe yange y’igihugu.”

Sammy Mulinge, umutoza w’ikipe ya APR VC yemeza ko kuba Mutabazi abonye ikipe hanze y’u Rwanda ari intambwe ikomeye mu mwuga we nk’umukinnyi wa Volleyball. Avuga ko asize icyuho muri iyi ikipe  gusa amwifuza kuzagira ishya n’ihirwe muri Bulgaria.

Mutabazi  nta bwo ari ubwa mbere yerekeje mu makipe yo muri Bulgaria kuko yaherukaga gukora igeragezwa mu ikipe ya Iraklis halkida muri Nzeri 2017.

Mutabazi Yves wari wagarutse muri APR VC muri uyu mwaka avuye mu ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo muri Jordan yayifashije gusoreza ku mwanya wa kane muri shampiyona ya 2018.