Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Volleyball: Mukandayisenga afite intego yo kuzaba umukinnyi wabigize umwuga

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 25, 2019

Mukandayisenga Benitha ukinira ikipe ya UTB VC mu kiciro cy’abagore ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaza ko bafite impano muri Volleyball y’abagore mu Rwanda.

Uyu mukinnyi ukinira n’ikipe y’igihugu nkuru ari mu bagize uruhare rukomeye mu gufasha UTB VC kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wayo wa mbere ibayeho (2018-2019).

Mukandayisenga wageze muri UTB VC mu 2019 avuye muri APR VC ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona y’abagore ya 2018-2019.

Iki gikombe cya shampiyona cyaje gisanga ibindi bikombe (3) yatwaranye na UTB VC birimo irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2019, iryo kwibuka Padiri Kayumba ndetse n’igikombe k’irushanwa ry’Intwari.

Mukandayisenga Benitha uzwi ku izina rya “Laurence” yagiranye ikiganiro kirambuye n’Imvaho Nshya atangaza byinshi ku buzima bwe ndetse n’inzira yanyuzemo kugera aho ageze kuri uyu munsi.

MUKANDAYISENGA NI MUNTU KI?

Yavukiye mu mudugudu wa Kibimba, mu murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba. Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 4, abakobwa 3 n’umuhungu umwe bavuka kuri Mujejeyezu Annonciata na nyakwigendera Turatsinze Deogratias.

Akina mu batsinda banyuze ku ruhande rw’ibumoso akaba areshya na metero 1.78 akaba apima  ibiro 75.

Yize amashuri abanza mu kigo cya ES Kibimba (2003-2011). Yaje kwiga ikiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye muri ES Bare, mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, ahava mu gihembwe cya kabiri.

Yakomereje i Rwamagana muri St Vincent de Paul ari naho yarangirije amashuri yisumbuye mu 2017 aho yize Indimi n’Ubuvanganzo mu ishami rya EKK (Icyongereza, Kinyarwanda n’Igiswahili).

Mu 2019 nibwo yatangiye amasomo muri Kaminuza ya UTB aho yiga ibijyanye n’imicungire y’abakozi (Human Resource Management).

YATANGIYE GUKINA VOLLEYBALL BABIMUHATIYE

Mu magambo ye agira ati: “Njyewe ubundi sinigeze ntekereza ko nzakina Volleyball, mu mashuri abanza nayikinaga by’aho ngaho nayitangiye niga mu wa 5 w’amashuri abanza, ariko ari kwa kundi bahatira abantu kujya kuyikina aho ku ishuri ho twigaga.”

UKO YAJE KWIGA ANATANGIRA GUKINA VOLLEYBALL

Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, abifashijwemo n’uwari umuyobozi w’ikigo yigagamo yagize amahirwe yo guhura n’umutoza wamwigishije gukina Volleyball.

Ati : “ Mu wa kabiri, igihembwe cya mbere kirimo kirarangira ni bwo aho twigaga mu kigo cyari kiyobowe na Karuhije Léandre yaje kubona ko twari abana benshi ubona ko bashobora kuba havamo abakina Volleyball yatuzaniye umutoza adutoza nk’iminsi ibiri, gukina Volleyball kwange navuga ko yabigizemo uruhare runini (uwo muyobozi), kuko ni we wampuje n’umutoza Ngendahayo Eugene utoza St Aloys.”

Avuga ko nyuma yo guhura n’uyu mutoza wa St Aloys yaje gutangira kuyikinira mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri “Interscoraire” ndetse no muri shampiyona y’igihugu. Guhera mu 2016, batangiye kujya batwara ibikombe bya Interscolaire, FEASSSA ariko no muri shampiyona babaga aba 3.

Muri  2017 yaje no gutorerwa kuba umukinnyi mwiza wa shampiyona (MVP), ubwo yigaga mu wa 6 w’amashuri yisumbuye ndetse atwarana nayo igikombe k’irushanwa rya Nyerere Cup ryabereye muri Tanzania.

YASINYE MURI APR VC MU 2018

Nyuma y’umwaka umwe asoje amashuri yisumbuye (2017), Mukandayisenga yaje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe y’APR VC maze ayisinyira umwaka umwe.

Ati : “Nk’umukinnyi utaritwaraga nabi, APR VC yaje kunshaka, navuganye n’ubuyobozi bwa APR ibyo nabasabye barabimpa mbasinyira umwaka umwe wa 2017-2018.”

Mu mwaka umwe yakiniye APR VC yabashije gutwarana igikombe cya Carre d’AS, kwibuka Rutsindura Antoine  na Nyerere Cup 2018.

GUFATA IKEMEZO CYO KUVA MURI APR VC BYARAMUGOYE

Agira ati : “Kuvamo ntabwo navuga ngo byari binyoroheye ariko nanone buriya umuntu mu buzima arangwa no gufata umwanzuro.”

KUBA UMUKINNYI MWIZA WA SHAMPIYONA HARI ICYO BISOBANUYE

Agira ati : “ Icyo bisobanuye kuri nge, ni uko hari aho ndi kuva naho ndi kujya, kiriya cyari igikombe cya kane dutwaye muri uyu mwaka ishinzwe, ni ikintu ngewe ubwange nishimira, nshimira n’abayobozi ba UTB batuba hafi, ni ikipe mbayemo nishimye nta kibazo.”

AFITE INTEGO YO KUBA UMUKINNYI WABIGIZE UMWUGA

Mukandayisenga uvuga ko kuba umukinnyi mwiza wa shampiyona abikesha kumva ko muri we ntaho aragera ahubwo afite byinshi byo gukora, yemeza ko afite intego yo kuzaba umukinnyi wabigize umwuga.

Ati : “Ngewe intego yange ni ukuba naba umukinnyi w’umunyamwuga. Ntabwo navuga ngo ndifuza kujya gukina mu gihugu runaka ariko ibyo ari byo byose bikaba atari muri Afurika y’Iburasirazuba.”

YISHIMIRA BYINSHI AMAZE KUGERAHO ABIKESHA GUKINA VOLLEYBALL

Uyu mukinnyi uvuga ko hari aho Volleyball igomba kumukura ikagira n’aho imugeza haba mu buryo bw’imibereho, yishimira ko hari byinshi imaze kumugezaho.

Ati : “Ni byinshi imaze kungezaho hari kuba narize, ngewe niga ntishyura kuva mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kugeza nyarangije ndetse na Kaminuza ndi kuyiga ntishyura, ndibaza ko icyo ubwacyo ni ikintu cya mbere cyo kwishimira. Si n’ibyo gusa, mbayeho mu buzima mvuga ko butari bubi, ni bwiza kandi byose ndabikesha gukina Volleyball.”

YAKINIYE BWA IMBERE IKIPE Y’IGIHUGU MU 2016

Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 (U23), yitabiriye mu mikino y’igikombe cy’Afurika yabereye i Nairobi muri Kenya mu 2016, yabaye iya 3, nyuma yo gutsindwa na Kenya na Misiri.

Yakiniye ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere mu mikino y’Akarere ka 5 yabereye i Nairobi muri Kenya mu 2017, yabaye iya nyuma (4) inyuma ya Uganda (3), Misiri (2) na Kenya yabaye iya mbere.

Yongeye kuyigaragaramo mu mikino y’Akarere ka 5, yabereye i Kampala muri Uganda mu 2019, aho yaje gusoreza ku mwanya wa 3 mu makipe 4 yari yitabiriye.

INKOMOKO Y’IZINA LAURENCE

Izina “Laurence” ryakomotse kuri Yakan Laurence ukinira ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo, avuga ko nawe yatangiye kubyumva mu 2016.

Ati : “Ubundi nakera kuva 2016, nange nabyumvise uko babinyita, nza kubaza impamvu banyitirira uriya mukinnyi (Yakan Laurence), bambwira ko byari kera ngifite imbaraga, ngo ntera umupira ukomeye.”

Yemeza ko iyo bamwise iri zina (Laurence), bimutera imbaraga kubera ko Yakan Laurence, ari umukinnyi mwiza.

INAMA AGIRA ABARI N’ABATEGARUGORI BATINYA GUKINA VOLLEYBALL

Agira ati : “Ngewe ubutumwa nabaha ni ugutinyuka bakumva ko nabo bashoboye, ikindi bakigirira ikizere kuko iyo umuntu yifitiye ikizere byose birashoboka, hari benshi baba baza baguca intege, ngo urabona ibi n’ibi, Volleyball ni umukino mwiza ufite aho wagukura n’aho wakugeza igihe muri wowe wifitemo ikizere n’ubushake.”

Mukandayisenga Benitha avuga ko mu gukina Volleyball afata ikitegererezo kuri Fernanda Garay Rodrigues ukinira ikipe y’igihugu y’abagore ya Brazil. Aboneraho kandi no gushimira Ngendahayo Eugene utoza St Aloys y’i Rwamagana yemeza ko ari we wamugize uwo ari we ndetse akanashimira umutoza Paul Bitok.

Mukandayisenga Benitha wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’abagore ya 2018-2019