Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Volleyball: Mugisha Benon yagizwe umutoza mushya wa REG VC

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 07-10-2018 saa 11:19:58
Mugisha Benon, umutoza mushya wa REG VC

Mugisha Benon yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya REG VC akaba asimbuye kuri iyi mirimo, Kwizera Pierre Marshall aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mugisha Benon, umutoza mushya wa REG VC

Uyu watozaga Sport-S VC yo muri Uganda, wamaze gutangira imirimo ye, akaba azungirizwa na Kamasa Peter wari umaze iminsi yaratangije imyitozo bamazemo hafi ibyumweru bigera kuri bibiri.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Zawadi Geoffrey, Perezida wa REG VC, yatangaje ko Mugisha Benon yeretswe abakinnyi ku wa Kane tariki 04 Ukwakira 2018.

Avuga ko bamusabye kuzafasha REG VC gutwara ibikombe by’umwihariko igikombe cya shampiyona. Ati “Twasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kongerwa. Mu byo twamusabye birimo gufasha ikipe gutwara ibikombe cyane cyane shampiyona ndetse n’ibindi byose bishoboka.”

Zawadi atangaza ko bizeye ko uyu mutoza azabafasha kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino, bitewe n’uko bagerageje kubaka ikipe, mu buryo bwose bushoboka.

Uyu muyobozi wa REG VC atangaza ko basinyishije abandi bakinnyi babiri bashya. Aba bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri, barimo Niyonkuru Gregoire wakiniraga IPRC-East VC ndetse n’umugande, Omondi Moses wakiniraga Equity Bank yo muri Uganda.

Akomeza avuga ko mu masezerano bagiranye na Omondi Moses, arimo ko bitewe n’uko yagaragaje ko yifuza cyane kuba yajya gukinira amakipe yo hanze, bamwemereye ko mu gihe yaba abonye ikipe bamureka akagenda naho amasezerano yaba atarangiye.

Zawadi Geoffrey ahamya ko aba bakinnyi ari bo ba nyuma mu bakuru bashobora kubanza mu kibuga, gusa bakaba bagiye gukomeza gahunda yo gushaka abakinnyi bakiri bato bari hirya no hino mu bigo by’amashuri bazubakiraho ikipe nziza y’ejo hazaza.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.