Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Volleyball: Menya Ishimwe ufite intego yo kuba umusifuzi mpuzamahanga

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 18-02-2019 saa 14:01:18
Ishimwe ufite intego yo kuba umusifuzi mpuzamahanga

Ishimwe Clémence ni umwe mu basifuzi b’igitsina gore usifura muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball y’ikiciro cya mbere.

Ni umwe kandi mu bagaragaza ko bashobora kuzavamo abasifuzi beza b’igihe kiri imbere.

Uyu mukobwa wabaye n’umukinnyi wa Volleyball, yari mu basifuzi bayoboye umukino ubanza wa “FRVB Playoffs 2019”, wahuje Gisagara VC na UTB VC kuri Sitade Amahoro i Remera tariki 15 Gashyantare 2019.

Ishimwe ufite ubushobozi bwo gusifura ku mwanya wose mu kibuga, anasifura kandi imikino ya Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga (Sitting Volleyball) ndetse na Sitball.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya (I.N), Ishimwe Clémence (I.C) yavuze byinshi ku rugendo rwe nk’umusifuzi w’umukino wa Volleyball ndetse anagaragaza intego afite mu gihe kiri imbere.

I.N: Ishimwe ni muntu ki?

I.C: Nitwa Ishimwe Clémence, navutse tariki 22 Ukuboza 1991. Navukiye mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Papa ni Habumugisha Jean, mama ni Bapfakurera Béatrice bose barapfuye. Ndi umwana wa kabiri mu muryango w’abana batanu, abahungu babiri n’abakobwa batatu. Mfite uburebure bwa metero imwe na 86 (m1.68) nkaba mpima ibiro 58 (kg 58).

I.N: Watubwira ibijyanye n’amashuri wize?

I.C: Natangiriye amashuri abanza muri Ecole Primaire de Hanika i Nyanza muri 1999. Amashuri yisumbuye nyiga muri Ecole Secondaire du St Esprit i Nyanza mu kiciro rusange (Tronc Commun) n’ikiciro kisumbuye (Supérieur) nahize Ibaruramutungo (Comptabilité).

Ikiciro cya Kaminuza nakize muri Kigali Independent University nigayo Finance. Ubu ndimo kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR/ College of Science and Technology), mu ishami rya Energy Economics.

I.N: Winjiye mu mwuga w’ubusifuzi gute?

I.C: Ubundi niga mu mashuri yisumbuye, nakinaga Volleyball kugeza nyarangije, hanyuma rero ndangije kwiga ntibyankundira gukomeza gukina kuko nahise mbona akazi ariko nkajya nkomeza kureba imikino itandukanye kuko nayikundaga nkumva sinayivamo burundu.

Uko najyaga ku kibuga kenshi nza kubona ko nanasifura kugira ngo ngume muri Volleyball kuko gukina byo nari maze kubona ko nubwo nabikomeza ntagera kure bitewe n’indeshyo yange nigira inama yo kujya mu gusifura kugira ngo ntajya kure ya Volleyball‬.

I.N: Nyuma yo kumva ushaka kuba umusifuzi wakoze iki?

I.C: Mu mpera za 2012, negereye uwari Perezida wa Komisiyo y’abasifuzi icyo gihe, yitwa Uwizeye Emmanuel, mubwira ko nshaka gusifura ambwira ko nihaba amahugurwa azambwira nange nkayakora. Umwaka wa 2013 ugitangira yambwiye ko amahugurwa ahari ndiyandikisha ndayakora ubwo ntangirana na shampiona ya 2013 nsifura kugeza n’ubu‬.

I.N: Ni iki cyakugoye utangira uyu mwuga wo gusifura?

I.C: Imbogamizi nagize ngitangira ni ugutinya no kugira ubwoba bwo gukora amakosa abakinnyi n’abafana bakaba bambwira nabi ariko nagiye menyera, umukino wa mbere nagiyemo wari wabereye muri IPRC-Kigali mu irushanwa rihuza ibigo by’amashuri ya Kaminuza (Inter-Univesties) ariko sinibuka amakipe yari yakinnye, icyo gihe nakoze “feuille de match”, kuko natinyaga gufata ifirimbi ngo ntakora amakosa.

I.N: Ni gute waje kubyifatamo?

I.C: Bagiye bantinyura ku mikino ihuza abakozi yahoze yitwaga (ASKOKI), nka nyuma y’ukwezi natangiye gufata ifirimbi, Uwizeye Emmanuel na Ndayisaba Alphonse bagiye banyereka amakosa nakoze nkayakosora gutyo gutyo.‬

I.N: Uyu mwuga w’ubusifuzi ubona byoroheye umwari n’umutegarugori kuba yawukora kandi neza?

I.C: Yego, iyo ubikora ubikunze, uzi icyo ushaka birakorohera cyane.

I.N: Kuva utangiye gusifura, mu buzima busanzwe byakugejeje ku ki?

I.C: Ikintu cya mbere byamariye byampaye kumenyana n’abantu. Byaranantinyuye kuko kera nari nshecetse ntinya abantu ariko ubu naratinyutse.

I.N: Mu buryo bufatika, ni iki waratira umuntu wagezeho ubikesha gusifura?

I.C: Mu buryo bw’amafaranga nk’umuntu ukiri umunyeshuri biramfasha mu kubona ibyo nkenera bimwe na bimwe ariko aho nshaka kugera sindahagera kuko mu buzima busanzwe ntabwo gusifura muri Volleyball wavuga ko ari akazi wakora konyine gusa.

I.N: Wifuza gusifura muri Volleyball kugera ku ruhe rwego?

I.C: Nifuza kuba umusifuzi mpuzamahanga. Intumbero yange ni iyo kuba umusifuzi mpuzamahanga nibwo nzaba ngeze ku cyo nifuza muri uyu mwuga w’ubusifuzi.

I.N: Bivuze ko nta mukino mpuzamahanga urasifura?

I.C: Narayisifuye nk’iy’Akarere ka 5 (Zone 5), yaberaga mu Rwanda, imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu karere ka 5 (FEASSSA), yabereye muri Kenya no mu Rwanda ariko iriya mikino ihuza imigabane (Intercontinental) ntayo ndasifura.

I.N: Ni uwuhe musifuzi ufatiraho ikitegererezo muri uyu mwuga?

I.C: Ni Ndayisaba Alphonse, kuko ni we wagiye abinkundisha cyane anankosora, mbese akora ibintu yumva ahagazeho.

I.N: Ni iki wasaba Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)?

I.C: Icyo nasaba Federation ya volleyball, ni ugukomeza gushyigikira igitsina gore mu mwuga wo gusifura nk’uko basanzwe babikora tukabona abasifuzi mpuzamahanga b’abagore cyane ko ntawe dufite kandi dufite amakipe y’abagore.

I.N: Ni iyihe nama watanga kuri bagenzi bawe baba batinya kwinjira muri siporo by’umwihariko mu busifuzi?

I.C: Inama ya mbere nabagira ni ukwitinyuka bakaza tugateza imbere uburinganire (gender) muri siporo, ntabwo gusifura ari iby’igitsina gabo gusa na bo bashobora gufata ibyemezo bizima bikazana impinduka nziza.

I.N:Turagushimiye ku bw’iki kiganiro tugiranye.

I.C: Namwe murakoze.

Ishimwe afite ubushobozi bwo gusifura ku mwanya uwo ari wo wose mu kibuga

Ishimwe ari mu basifuzi bayoboye umukino ubanza wa Playoffs wahuje Gisagara VC na UTB VC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.