Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Volleyball: Kwizera yahawe gutoza REG VC kugeza umwaka w’imikino urangiye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 21-06-2018 saa 07:17:27
Kwizera Pierre Marshall, umutoza mushya w'ikipe ya REG VC

Kwizera Pierre Marshall wari usanzwe ari umukinnyi akaba n’umutoza wungirije muri REG VC yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe kugeza ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Kwizera Pierre Marshall, umutoza mushya w’ikipe ya REG VC

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Kwizera Pierre Marshall wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball yatangaje ko yishimiye kugirirwa ikizere cyo gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Ati Iyi mirimo nahawe nta bwo ari mishya kuko iyi kipe nari nyisanzwemo, gusa kuba nahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru  nabyakiriye neza”.

Kwizera wageze muri REG VC muri uyu mwaka wa 2018 avuye muri Gisagara VC nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona avuga ko yasabwe n’ubuyobozi b’iyi kipe kugerageza kuyigeza ku rundi rwego rw’imikinire, byanashoboka bagatwara n’ibikombe.

Ati “ Ubuyobozi bwansabye ko nagerageza kugeza REG VC ku rundi rwego cyane ko ari ikipe ifite abakinnyi beza, byanashoboka tukaba twanegukana ibikombe mu marushanwa 3 dusigaranye muri uyu mwaka”.

Kwizera ushimira cyane umutoza Mana Jean Paul wari umutoza mukuru, ku bw’uko yakoze ibishoboka akayigeza ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2018. Akomeza avuga ko nk’umutoza azakomereza aho yari ayigejeje kandi yizeye ko no gutwara ibikombe bizashoboka.

Mu marushanwa asigaye muri uyu mwaka, harimo irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse “Memorial Rutsindura 2018” banegukanye mu mwaka ushize wa 2017, rizaba tariki 23-24 Kamena 2018. Hari irihuza amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona “Carre d’AS” rizaba tariki 14-15 Nyakanga 2018  ndetse n’irya KAVC ribera muri Uganda.

Muri uyu mwaka, REG VC itozwa na Mana Jean Paul yabashije kwegukana igikombe k’irushanwa ritegura shampiyona ya 2018, itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.