Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Volleyball: Kirehe VC nta bwo bishimiye umusaruro bakuye muri shampiyona ya 2018

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 10-05-2018 saa 07:59:12
Ntawangundi Dominique, umutoza mukuru wa Kirehe VC utangaza ko batishimiye umusaruro bakuye muri shampiyona ya 2018

Umutoza w’ikipe ya Kirehe VC, Ntawangundi Dominique aratangaza ko batishimiye uko bitwaye muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball y’ikiciro cy’abagabo y’uyu mwaka wa 2018.

Ntawangundi Dominique, umutoza mukuru wa Kirehe VC utangaza ko batishimiye umusaruro bakuye muri shampiyona ya 2018

Muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2018, Kirehe VC yasoreje ku mwanya wa 5 n’amanota 21 irushwa na APR VC ya kane amanota 10 (31), ibi byatumye itabasha no kubona amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka ihuza amakipe ane ya mbere “Playoffs”.

Ntawangundi watozaga Kirehe VC mu mwaka we wa mbere aho yari asimbuye Nyirimana Fidele wari werekeje muri Gisagara VC avuga ko batitwaye neza ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2017.

Ati “Nta bwo twakwishimira uko twitwaye, nta bwo ikipe yaba yarasoreje ku mwanya wa kabiri mu mwaka ushize, ubu tukaba twarabaye aba gatanu, urumva ko twasubiyeho inyuma”.

Akomeza avuga ko n’ubwo batabashije kwitwara neza muri shampiyona, bagifite andi marushanwa bagomba kwitabira muri uyu mwaka ndetse ko bijyanye n’ubushobozi bazaba bafite bazagerageza kureba ko bazabona imyanya myiza.

Muri aya marushanwa arimo; iri rushanwa ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2018”, rizaba kuva tariki 9 kugeza 10 Kamena 2018 ndetse n’ irushanwa rya KAVC “KAVC International Volleyball Championship” rizaberaga i Kampala muri Uganda.

Yagaragaje icyatumye batitwara neza

Ntawangundi Dominique atangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye batitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2018 zirimo kuba baratakaje abakinnyi bari basanzwe babafatiye runini.

Ati Twabuze abakinnyi barimo Muvunyi Fred werekeje muri UTB VC ndetse na Mbanza Sylvestre werekeje muri REG VC, aba bombi bafashije amakipe yabo gusoreza mu myanya ya mbere muri shampiyona”.

Avuga kandi ko batabashije kubona abakinnyi mu by’ukuri bagomba kubasimbura ndetse n’abakinnyi bashya bari bazanye nta mwanya babonye uhagije wo kwitegura ngo banamenyerane neza.

Muri 2017, Kirehe VC yabashije gutwara ibikombe bibiri birimo Carre d’AS itsinze APR VC ndetse n’ik’irusahanwa ryo kwibuka Kayumba.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.