Volleyball: Kavalo yemeza ko yashimwe n’ikipe yo muri Jordania

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 06-02-2019 saa 17:03:53
Volleyball: Kavalo yemeza ko yashimwe n’ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo mu kiciro cya mbere muri Jordaniya.

Kavalo Akumuntu Patrick usanzwe ukinira Gisagara VC n’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball aremeza ko yashimwe n’ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo mu kiciro cya mbere muri Jordania.

Uyu mukinnyi wamaze kugaruka mu Rwanda mu mperza na Mutarama 2019, nyuma y’uko yari yagiye tariki 11Ukuboza 2018, yakiniye Al Awdeh Youth Club muri shampiyona y’iki gihugu mu gihe cy’amezi agera kuri abiri gusa.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kavalo yatangaje ko iri geragezwa yari yagiyemo ryagenze neza. Ati “Mu by’ukuri igerageza ryagenze neza naragiye ndakina imikino ndayirangiza, ntabwo nabyita igerageza kuko nari mfite amasezerano y’amezi abiri.

Yemeza ko Al Awdeh Youth Club yamushimye, gusa ntabwo byagarukiye aho ahubwo banamusabye kugira undi mukinnyi bakinana mu Rwanda yazajyana nawe ubwo azaba asubiyeyo.

Ati “Kunshima baranshimye rwose kandi ahubwo bansabye ko ngomba kujyana n’undi mukinnyi, ngomba no kujyana na mugenzi wange umwe wa hano mu Rwanda, ngomba kureba umeze neza tugasubiranayo nta kibazo.”

Avuga ko yishimira kuba yaragize uruhare atanga kugira ngo iyi kipe nayo ibashe kwitwara neza.

Ati “Ikipe yange nasanze umwaka ushize yarabaye iya kane, ubu ngubu twarakinnye tubasha kwigiraho imbere umwanya umwe tuba aba gatatu mu makipe 9. Mu by’ukuri navuga ko twagize shampiyona nziza ugereranyije n’ibyo bashoramo kuko hariya ni amafaranga akora cyane, rwose bashimye umusaruro mu buryo bwiza.”

Akomeza agira ati “Ndumva nange narishimye, hari icyo natanze nk’umukinnyi w’Umunyarwanda. Urebye ni shampiyona iri ku rwego rwo hejuru, mu by’ukuri ge byanyongereye ikintu kinini cyane, haba mu buryo bw’imbaraga ndetse no mu mutwe n’imyumvire irahunduka gake.”

Kavalo uvuga agiye kwibanda ku ikipe ya Gisagara VC kugira ngo azayifashe kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere arimo; Playoffs, imikino y’ Akarere ka 5 “Zone 5 Clubs Championship 2019”, ndetse n’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kavalo Akumuntu Patrick waje no gufasha Gisagara VC kurangiza iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya 2019, abaye munyarwanda 3 ukiniye ikipe ya Al Awdeh Youth Club, inyuma ya Mutabazi Yves ndetse na Sibomana Placide “Madison”.

Volleyball: Kavalo yemeza ko yashimwe n’ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo mu kiciro cya mbere muri Jordaniya.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.