Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Volleyball: Irushanwa ryo kwibuka rizaba muri Kamena 2019

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 10, 2019

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amwe mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda ategura amarushanwa yo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange bazize Jenoside.

Mu ishyirahanwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” batangaza ko iri rushanwa ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2019” rizaba kuva tariki 01-02 Kamena 2019.

Umunyamabanga mukuru wa FRVB, Mfashimana Adalbert yatangarije Imvaho Nshya ko iri rushanwa ryo kwibuka ryitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore y’imbere mu gihugu ndetse bakaba baranatumiye amakipe yo mu bihugu byo hanze bigera kuri 12.

Amakipe yo hanze yatumiwe kuzitabira iri rushanwa ni ayo mu bihugu birimo; Sudani y’Epfo, Kenya, Uganda, Sudani, Tanzania, Burundi, DRC, Congo Brazzaville, Tunisia, Maroc, Botswana na Misiri.

Avuga ko bagitegereje ko aya makipe abasubiza bitarenze mu mpera za Mata 2019. Ku makipe y’imbere mu gihugu, uyu muyobozi atangaza ko amakipe yose yemerewe kuzitabira.

Mfashimana agira ubutumwa atanga kuri iyi nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira ati “Twibuke Twiyubaka, twusa ikivi cyateruwe n’abacu bishwe bazira uko bavutse, kandi turinde ibyagezweho kuko ari bwo tuzaba dushimiye byuzuye abagize ubutwari bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima.

Mu mwaka ushize wa 2018, Gisagara VC mu bagabo na Nkumba University mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abandi bakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abibukwa muri Volleyball bamaze kumenyekana

Muri aba hari Iminamikore Benjamin na Murekezi Regis (UNR Butare), Ntagugura Placide, Ntagwabira Basile, Kumuyange Egide, Karonji Canisius, Hategekimana Emmanuel, Gasinzigwa Michel, Rutayisire Théoneste, Niyongira Justin na Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama), Rwagashayija Innocent na Kayiranga Eric, Kamonyo Jean Pierre, Gabiro Eugene, Ngoga Sebalinda Dominique na Butare Alpfred Toto (GSO Butare), Mukeshimana Martin, Ulimubenshi Vénant, Rukamba Jean Marie Vianney, Mugandura Jean de la Croix, Gasana Callixte, Ntaganira Innocent na Théogène (Buhiri ubu yitwa KVC).

Hari kandi Hategekimana Innocent, Sebalinda Gilles, Gakebuka Camile, Ngarambe JMV, Tumukuze Jean Bosco, Rutiyomba Toussaint na Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare). Uwimana Abdallah, Rugira Marcellin, Gakwaya Vincent na Kayigamba André (Minitransco), Ngamije Esdras, Rudandi Jean Pierre na Kabagema Sosthène (Electrogaz), Rugira Jean Bosco (Kigoma), Kamanzi Goretti na Mignonne (Les Lionnes), Karasira (Ouragan), Rugenera Landouard (College St André), Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera) na Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana).

Sebalinda Ngoga Dominique (wambaye ubururu), umwe mu bakinnyi bari bakomeye wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994