Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abahungu U-21 yizeye kwitwara neza mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 7, 2018

Mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 21 “U-21” baratangaza ko bafite ikizere cyo kuzitwara neza mu mikino y’Afurika “2018 Men’s U-21 African Nations Championship” izabera  Abuja muri Nigeria kuva tariki 10 kugeza 20 Nzeri 2018.

Umutoza Paul Bitok aganira n’abakinnyi ubwo bakinaga umukino wa gicuti na UTB VC (Foto Bugingo F)

Iyi kipe y’igihugu  izerekeza muri Nigeria ku Cyumweru tariki 09 Nzeri 2018, mu rwego rwo kwitegura neza, tariki 05 Nzeri 2018 , iyi kipe  yakinnye na UTB VC mu mukino wa gicuti itsindwa amaseti 3-2 (25-23,25-16,21-25,22-25 na 15-12).

Umutoza w’iyi kipe y’igihugu U-21, Paul Bitok wamaze no gushyira ahagaragara abakinnyi 14 azifashisha muri iyi mikino y’Afurika atangaza ko abakinnyi biteguye neza, bityo ko afite ikizere cy’uko bazitwara neza.

Yagize ati Ndatekereza ko iri rushanwa rizaba rikomeye, hari nka Misiri, ifite igikombe giheruka, Tunisia iza mu myanya ya mbere muri Afurika, twakinnye n’aya makipe mbere twabashije gutsinda iseti muri Maroc na Tunisia. Ndizera ko aba bakinnyi bazitwara neza kuko bafite ubunararibonye mu makipe basanzwe bakinira, bitandukanye n’uko bajyaga bava mu mashuri bakaza bitabira amarushanwa akomeye.”

Avuga ko bafite intego yo kurangiza mu makipe atatu ya mbere, bakaba batera ikirenge mu cya bashiki babo batarengeje imyaka 20, bamaze kubona itike y’igikombe k’Isi kizabera muri Mexique mu 2019.

Ati Intego yacu muri iri rushanwa, ni ukuba mu makipe atatu ya mbere, kuba abakobwa barabashije gukatisha itike y’igikombe k’Isi, ni igitutu kuri twebwe, turashaka kubikoresha nk’ibiduha imbaraga kuri twebwe kugira ngo tuzabone itike muri abiri azaba ahatanirwa. Ndabizi ko bitoroshye kubigeraho mu kiciro cy’abahungu ariko nizera ko byose bishoboka.”

Kapiteni w’iyi kipe, Dusengimana Wilcriff nawe yemeza ko ikipe imeze neza akavuga ko intego bafite ari iyo kwitwara neza ari na byo bizabahesha itike y’igikombe k’Isi.

Yagize ati Icya mbere ni ugutsinda, nta bwo wajya mu irushanwa uvuga ngo ugiye gutsindwa, nk’uko abakobwa babonye itike y’igikombe k’Isi babaye aba kabiri, natwe intego yacu ni ugukatisha itike y’igikombe k’Isi, byakunda n’igikombe tukagitwara.”

Amakipe 12 ni yo yemeje ko azitabira ari yo Nigeria izakira irushanwa, Misiri ifite iki gikombe, Tunizia, Congo Brazzaville, Chad, Burkina Faso, Guinea, Niger, Botswana, Cameroun, Maroc  n’u  Rwanda.

Ikipe ebyiri za mbere zizabona itike y’igikombe k’Isi “2019 FIVB Volleyball Men’s U-21 World Championship”  kizabera  muri Bahrain muri 2019.

Abakinnyi 14 bazaserukira u Rwanda

Aba ni Ngaboyintwari Cedric, Dusengimana Wilcriff na Muvara Thiery Ronald (APR VC), Ntoranyi Jackson (Kirehe VC), Kwizera Eric (St Joseph), Manzi Sadru, Muhire Christian na Matsiko Salomon (UNIK VC), Rwahama Theoneste (IPRC West), Inkoramutima Herve Martial (REG VC), Mukerangabo Hahirwa Yvan (Gisagara VC), Kageruka Cedrick (Christ Roi), Masabo Martin (PSVF) na Nigena Jules (UTB VC).