Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Volleyball: Ikipe y’igihugu U-23 ikomeje imyiteguro yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 28-03-2018 saa 08:00:13
Aba ni bo bakinnyi b'ikipe y'igihugu U-23 y'abakoraga imyitozo bari muri Kigali

Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore batarengeje imyaka 23, ikomeje gukora imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bagore “African Nations Championship Women-U 23”, kizabera muri Tunisia muri Nzeri 2018.

Aba ni bo bakinnyi b’ikipe y’igihugu U-23 y’abakoraga imyitozo bari muri Kigali

Iyi kipe yatangiye imyitozo ikorwa n’abakinnyi basanzwe bari mu mujyi wa Kigali. Gusa iyi myitozo bamazemo ibyumweru 5 bakora bataha bayisoje ejo hashize tariki 27 Werurwe 2018, aho bagiye kujya mu biruhuko kuko abenshi ari abanyeshuri.

Umutoza w’iyi kipe y’igihugu, Paul Bitok yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo bataramenya igihugu kizakira iyi mikino y’amajonjora yo mu karere ka 5, mu rwego rwo kurushaho kuyitegura bateganya gukora umwiherero uzamara iminsi 5 ukazitabirwa n’abari ku mashuri

Yagize ati “Uyu munsi ni bwo twakoze imyitozo yacu ya nyuma twakoraga dutaha ku bakinnyi baba muri Kigali, tuzagira indi myitozo kuva tariki 16 kugeza 21 Mata 2018, izaba ari umwiherero w’iminsi itanu izanagaragaramo n’abakinnyi bari ku ishuri”.

Avuga ko bashaka gukomeza gukora imyitozo bitewe n’uko bifuza kuzakatisha itike, bitandukanye n’umwaka ushize wa 2017 aho batabashije kubigeraho mu mikino yabereye muri Kenya.

Bitok yemeza ko kuri ubu bafite ikipe nziza kubera ko ikipe yasoreje ku mwanya wa 3 mu mwaka ushize igihari, nubwo muri yo batakajemo abakinnyi babiri gusa.

Abakinnyi bari muri iyi myitozo ni; Mushimiyimana Esperance, Uwera Léa, Dusabe Flavia, Umulisa Pacifique, Munezero Valentine, Iradukunda Judith, Mukandayisenga Benitha na Tuyizere Angelique.

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.