Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Volleyball: Hamenyekanye uko amakipe azahura mu irushanwa ryo gushimira abasora

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 23-11-2021 saa 11:33:00

Mu mpera z’iki Cyumweru taliki 27 na 28, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “RRA” bateguye irushanwa ryo gushimira abasora beza “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament 2021”.

Iri rushanwa rizaba hasozwa ukwezi  kwahariwe  gushimira abasora ku nshuro ya 19, kwatangiye taliki 28 Ukwakira 2021.

Kugeza ubu amakipe azitabira iri rushanwa yamaze kumenyekana ndetse n’uko azahura nk’uko tubikesha FRVB.

Mu bagabo amakipe azitabira ni 7 aho yashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda A rigizwe na APR VC, Gisagara na REG VC naho itsinda B rigizwe na UTB VC, Kirehe VC, IPRC Ngoma na KVC.

Mu bagore naho ni amakipe 7 yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe na UTB VC, RRA VC na GS St Aloys Rwamagana naho itsinda B ririmo APR VC, Ruhango VC, KVC VC na IPRC Huye.

 Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izaba taliki 27 Ugushyingo 2021 aho izabera muri Sitade Nto Amahoro i Remera no mu nzu y’urubyiruko ya Kimisagara hanyuma taliki 28 Ugushyingo 2021 habe imikino ya nyuma izabera muri Kigali Arena.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.