Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Volleyball: Gisagara VC yatsinze REG VC mu mukino utari woroshye

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 19-11-2018 saa 08:18:32
Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y'umunsi wa kabiri, UTB VC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 17 Ugushyingo 2018 shampiyona y’igihugu ya Volleyball mu kiciro cy’abagabo yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri aho Gisagara VC yitwaye neza itsinda REG VC bigoranye ku maseti 3 kuri 2.

Gisagara VC nta bwo yatangiye neza kuko yatsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-23, itsinda iseti ya kabiri kuri 25-18, itsinda iya 3 kuri 25-22, itsindwa iya 4 kuri 25-21 itsinda iseti ya nyuma kuri 15-9.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, umutoza wa Gisagara VC, Ntawangundi Dominique yatangaje ko yishimiye kubona amanota yo kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona anashimira uko abakinnye bitwaye muri rusange.

Ntawangundi yagaragaje ko kuba bari bashyigikiwe n’abafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe biri mu byabongereye imbaraga babasha kwitwara neza imbere ya REG VC. Ati “Ikipe twakinnye nayo yari ituri hejuru kuko batangiye imyiteguro hakiri kare ndetse bongeramo amaraso mashya hakiri kare, bamaze kumenyerana ariko twebwe dufite ingufu z’abafana n’ingufu z’abayobozi baturi hafi.”

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’umunsi wa kabiri, UTB VC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

Ku rundi ruhande, Mugisha Benon, umutoza mukuru wa REG VC yavuze ko bagerageje gukina neza ariko ntibyabakundiye kubona insinzi. Avuga ko kuba bakinnye imikino ibiri ikurikiranye byabagoye kuko n’abakinnyi bari bafite umunaniro gusa nta bwo yemera ko rwaba ari urwitwazo rwo kuba batakaje uyu mukino.

Ati “Ni byo koko harimo umunaniro, gukina amaseti 5, birumvikana abakinnyi nta bwo ari ibyuma bagomba kunanirwa ariko nta bwo ari rwo rwitwazo rwo kuba twatsinzwe uyu mukino.”

Mu yindi mikino yabereye kuri Sitade Nto i Remera, REG VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 (23-25, 25-21, 25-22, 22-25 na 17-15) naho APR VC itsinda Kirehe VC amaseti 3-1 ( 25-21, 17-25,25-23 na 25-14).

Mu mikino yabereye mu Karere ka Ngoma, IPRC Karongi VC yatinze IPRC Ngoma VC amaseti 3-2 (25-20, 16-25, 26-28, 25-22 na 15-10) naho UTB VC itsinda IPRC Karongi VC amaseti 3-0 (25-21, 25-16, 25-17 na 25-17) inatsinda nanone ikipe ya IPRC Ngoma VC amaseti 3-0 (25-21, 25-16 na 25-14).

Nyuma y’imikino y’umunsi wa kabiri, UTB VC irayoboye n’amanota 9 ikurikiwe na REG VC n’amanota 6 naho Gisagara VC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 5.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.