Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Volleyball: Gisagara VC yatangiye imyiteguro y’imikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 20-03-2018 saa 07:10:48
Gisagara VC yatangiye kwitegura imikino y'Afurika izaba yitabiriye ku nshuro ya mbere

Mu ikipe ya Gisagara VC baratangaza ko bamaze gutangira imyiteguro y’imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagabo “Men African Club Championships 2018”, azabera mu Misiri kuva tariki 27 Werurwe kugeza 5 Mata 2018.

Gisagara VC yatangiye kwitegura imikino y’Afurika izaba yitabiriye ku nshuro ya mbere

Umutoza wa Gisagara VC, Nyirimana Fidele yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba bamaze iminsi bakina imikino ya shampiyona ya Volleyball, banatangiye kwitegura iyi mikino aho bakora imyitozo buri munsi.

Avuga ko iyi myitozo barimo kuyikorera kuri Sitade Amahoro i Remera, bakaba bakora kabiri ku munsi, mu gitondo guhera saa yine kugeza saa sita z’amanywa (10h00-12h00), bakongera ku mugoroba kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri (16h00-18h00).

Nyirimana asobanura ko gukorera imyitozo mu Mujyi wa Kigali bizabagirira akamaro cyane kuko bibafasha kubona ibyangombwa, kugira n’aho bakorera imyitozo yo kongera ingufu “Gym” ndetse ko byatumye bemererwa n’amwe mu makipe yaho imikino ya gicuti.

Iyi kipe ya Gisagara VC barateganya gukina imikino ibiri ya gicuti, irimo uwo bazakina na UTB VC ku wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 ndetse bazongere bakine na REG VC tariki 22 Werurwe 2018.

Nyirimana Fidele avuga ko nyuma yo gukina uyu mukino wa REG VC, ari nabwo bazahita batangira umwiherero bazakora kugeza ku munsi bazahagurukiraho berekeza mu Misiri tariki 25 Werurwe 2018.

Gisagara VC izaba yitabira iyi mikino ku nshuro ya mbere, kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona aho itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino 10, aho ifite amanota 28, irusha REG VC ya kabiri n’amanota 4 (24) ndetse n’amanota 5 kuri UTB VC ya gatatu (23).

Ikipe ya Al Ahly izakira iyi mikino y’Afurika izaba ikinwa ku nshuro ya 38 ni yo yegukanye igikombe k’iryo rushanwa ku nshuro ya 12 itsinze Etoile du Sahel ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.