Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Volleyball: Gisagara VC yasabwe guhagararira neza igihugu mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 29-03-2019 saa 13:47:31
Ubwo Gisagara VC yashyikirizwaga ibendera ry'igihugu

Kuri uyu wa Gatanu  tariki 29 Werurwe 2019, ikipe ya Gisagara VC irerekeza i Cairo mu Misiri aho yitabiriye imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo “2019 Men’s African Club Championship” izaba kuva tariki 31 Werurwe kugeza 11 Mata 2019.

Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka mu Rwanda igiye guhagararira igihugu muri iyi mikino yabanje guhabwa impanuro ndetse ishyikirizwa n’ibendera ry’igihugu mu muhango wabereye mu cyumba k’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo tariki 27 Werurwe 2019.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, Rutaburingoga Gérome, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance yibukije abakinnyi ko babafitiye ikizere, abasaba guhagararira neza igihugu muri iyi mikino. Ati “Mugiye guserukira igihugu none tubahaye ikirango gikomeye twubaha cyane k’igihugu, ibendera ry’igihugu cyacu, turifuza ko rigomba kuzamurwa aho mugiye.”

Yungamo ati “Turifuza ko iki gihango mugiranye n’u Rwanda, turabasabye ngo mukore ibishoboka byose mugarukane insinzi kuko iri bendera ryacu turifuza ko rikomeza kuzamuka u Rwanda rugakomeza kuba ku isonga.”

Rutaburingoga Gérome, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara na we yibukije abakinnyi ko bagomba guharanira insinzi. Ati “Icyo tubatumye rero nk’Akarere, nk’abaturage ni ugutsinda, ni ukugira ngo bagende bagiye guhatana kandi batsinde, ubunararibonye barabufite kandi turabizeye ko bazabikora.”

Kapiteni wa Gisagara, Dusabimana Vincent yavuze ko intego bajyanye ari ukwitwara neza. Ati “Nkurikije ubunararibonye n’ubushobozi, ubushake n’abatoza tujyanye turifuza  kuzasoza mu makipe atatu ya mbere.”

Abakinnyi baza kwerekeza mu Misiri

Bigirimana Peter, Hyango Theodore, Murangwa Nelson, Mugabo Thierry, Adamou Doudou Djibril, Niyonkuru Yves, Dusenge Wickliff, Mukerangabo Hahirwa Yvan, Dusabimana Vincent, Nakavoua Ndonga Rhommel Ben, Karemera Emile Dada, Mukunzi Christophe, Akumuntu Kavalo Patrick na Muvara Ronard.  Umutoza ni Byiringiro Elan uzaba yungirijwe na Paul Bitok.

Ubwo Gisagara VC yashyikirizwaga ibendera ry’igihugu

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.