Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Volleyball: Gisagara VC yegukanye igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-02-2019 saa 09:37:04
Abakinnyi b'ikipe ya Gisagara VC bishimira igikombe k'irushanwa ry'Akarere ka 5 bari bamaze kwegukana

Gisagara VC yegukanye igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 ry’amakipe “CAVB Zone V Mens Club Championship 2019” nyuma y’uko yitwaye neza igatsinda REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1.

Iri rushanwa ry’Akarere ka 5 ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, rikitabirwa n’amakipe 12 ryabereye i Kigali mu Rwanda kuva tariki 20-23 Gashyantare 2019.

Mu muhango wo gusoza iri rushanwa witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Nyirasafari Esperance ndetse na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB”, Dr Amr Elwani.

Muri uyu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi yo mu Rwanda, REG VC ni yo yatangiye itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 20. Gisagara VC yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 20, iya 3 kuri 25-20 ndetse n’iya nyuma (4) ku manota 25 kuri 19.

Gisagara VC yatwaye iki gikombe yabanje gusezerera Sport S yo muri Uganda muri ½ iyitsinze amaseti 3-0. Ni mu gihe REG VC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye UTB VC nayo yo mu Rwanda iyitsinze amaseti 3 kuri 1.

UTB VC yo yaje gutwara umwanya wa 3, itsinze Sport S yo muri Uganda amaseti 3-1 (20-25, 25- 11, 25-15 na 25-23).

Uko amakipe yakurikiranye muri rusange, imyanya 3 ya mbere yihariwe n’amakipe yo mu Rwanda, Gisagara VC, REG VC, UTB VC, Sport – S (Uganda) ya 4, Nemo Stars (Uganda), KAVC ( Uganda), APR VC (Rwanda), Kirehe VC (Rwanda), Wolaitta (Ethiopia), Maada (Ethiopia), Amical (Burundi) naho Jeshi Stars (Tanzania) iza ku mwanya wa nyuma (12).

Mu bihembo byatanzwe ku makipe, Gisagara VC yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amadorari 1200, REG VC ihabwa amadorari 800 naho UTB VC ihabwa amadorari 500.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Mike Chemo ni we wahawe igihembo cy’uwateye neza imipira ijya mu kibuga k’ikipe bahanganye (Best Server), Rwigema Simon ukinira REG VC aba uwakiriye imipira yashyizwe mu kibuga ke (Best Receiver), Ben Nakavova aba uwatanze imipira (Best Setter), Mukunzi Christophe wa REG VC aba uwatsinze neza (Best Attacker), Dickens Otim aba uwagaruye imipira neza (Best Blocker), Niyigena Jules wa UTB VC aba uwugariye neza (Best Libero) naho Nelson Murangwa ukinira Gisagara VC aba umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Abakinnyi b’ikipe ya Gisagara VC bishimira igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 bari bamaze kwegukana

Abakinnyi ba REG bafata ifoto mbere y’uko bahura na REG VC ku mukino wa nyuma

Abanyacyubahiro batandukanye basuhuza abakinnyi b’ikipe ya Gisagara VC

Abayobozi bafashe ifoto n’abasifuzi basifuye iyi mikino ya Zone V

Abayobozi bifotozanyije n’abakinnyi b’ikipe ya Gisagara VC

Abayobozi bifotozanyije n’abakinnyi b’ikipe ya REG VC

Dr Amr Elwani, Perezida wa CAVB asuhuza abakinnyi ba Gisagara VC mbere y’uko uyu mukino wa nyuma utangira

Abakinnyi b’ikipe ya Gisagara bafata ifoto mbere y’uko bahura na REG VC ku mukino wa nyuma

Abakinnyi b’ikipe ya Gisagara VC bishimira igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 bari bamaze kwegukana

Mahoro Yvan, kapiteni wa UTB VC ashyikirizwa igihembo cy’umwanya wa 3

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ashyikiriza Nelson Murangwa ukinira Gisagara VC igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’irushanwa

Minisitiri w’Ubuzima, Gashumba Diane ashyikiriza Ben Nakavova ukinira Gisagara VC wabaye uwatanze neza imipira (Best Setter)

Mukunzi Christophe wa REG VC ashyikirizwa igihembo cy’uwatsinze neza

Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre ashyikiriza Rwigema Simon ukinira REG VC igihembo cy’uwakiriye imipira yashyizwe mu kibuga ke (Best Receiver)

Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre, ashyikiriza Niyigena Jules ukinira UTB VC igihembo cy’uwugariye neza (Best Libero)

Perezida wa Zone 5, Nkurunziza Gustave ashimira abagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza

Dr Amr Elwani, Perezida wa CAVB asuhuza abakinnyi b’ikipe ya REG VC mbere y’uko bahura na Gisagara VC mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Akarere ka 5

Dr Amr Elwani, Perezida wa CAVB watangaje ko yishimiye imitegurire myiza ndetse n’imigendekere y’iri rushanwa ry’Akarere ka 5

Ikipe y’abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa ry’akarere ka 5

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.