Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Volleyball: Gisagara iratangaza ko nta birarane ifitiye abakinnyi n’umutoza bayivuyemo

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 05-02-2019 saa 13:34:23
Nyirimana Fidele utoza UTB VC ni umwe mu bantu byavugwaga ko afitiwe umwenda n'ikipe ya Gisagara VC yahozemo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara VC buratangaza ko nta mwenda w’ibirarane byo mu mpera za shampiyona ishize ibereyemo abari abakinnyi n’umutoza bamaze gutandukana nayo mu mwaka ushize wa 2018.

Aba bakinnyi byavugwaga ko ibereyemo ibirarane ni Sibomana Placide uzwi nka “Madson” werekeje muri UTB VC, Ivan Ongom wagiye muri Bulgaria na Murangwa Nelson wari wagiye mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi. Hari n’uwari umutoza wayo, Nyirimana Fidele na we werekeje muri UTB VC.

Ubuyobozi bwa Gisagara VC buvuga ko umutoza Nyirimana Fidele na Sibomana Placide bagiye muri UTB VC bagisigaje ukwezi kumwe kandi batari guhembwa barataye akazi.

Mfashingabo François Xavier, Visi Perezida wa Gisagara VC agira ati “Ntacyo tubagomba nk’ikipe kuko hari ukwezi kwabayemo kw’ikiruhuko tugisoza shampiyona, buri wese yari afitemo inshingano, ariko umutoza yagombaga kuza gufasha ikipe no kugura abakinnyi bashya, ariko nta bwo yaje. Twe tubifata nkaho yavuye mu nshingano, twe twaramaze kubimenya ko yagiye ariko we yarajijishaga akamera nkuri hombi kugira ngo akunde ahembwe ariko atakoze.

Akomeza agira ati “Kimwe na Madson utaritabiriye akazi kandi afite amasezerano. Bose bashakaga umushahara kandi batarakoze. Abandi bo bitabiriye ibikorwa by’ikipe bo barahembwe.”

Visi Perezida wa Gisagara VC avuga ko Nelson Murangwa we yaje gusobanura ikibazo ke cyatumye yerekeza ku mugabane w’ u Burayi ariko kuva bitarakunze akaba yaranahise agaruka mu ikipe ye; azabona amafaranga ye.

Ati Nelson we yahise ajya hanze, atubwira ko yagiye gushaka amahirwe, iyo aguma ahangaha yari guhembwa ariko kuva yari asigaje ukwezi kumwe yaragiye, ariko agarutse yadusobanuriye uko bimeze natwe tumwemerera ko wa mushahara twamugombaga twawumuha, ayo mafaranga twaranayemeye kandi mwabonye ko yadukiniye kuva yagaruka.”

Mfashingabo avuga ko Ivan nagaruka azavugana n’ubuyobozi bw’ikipe mu nyandiko kugira ngo harebwe uko yakwishyurwa cyane ko ataragaruka.

Kuri ubu, Gisagara VC yanahagaritse umutoza wayo, Ntawangundi Dominique akaba yarasimbuwe na Byiringiro Elam wari umutoza wungirije.

Nyirimana Fidele utoza UTB VC ni umwe mu bantu byavugwaga ko afitiwe umwenda n’ikipe ya Gisagara VC yahozemo

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.