Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Volleyball: Dusengimana yabonye ikipe nshya mu Misiri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 18, 2019

Dusengimana Wilcriff usanzwe ukinira Gisagara VC n’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball aratangaza ko yamaze gusinyira ikipe ya Canal SC yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.

Aganira n’Imvaho Nshya, Dusengimana yatangaje ko yagiranye amasezerano n’iyi kipe yo kuzayikinira mu gihe kingana n’amezi agera kuri arindwi akaba azatangirana n’Ukwakira 2019.

Yagize ati: “Ikipe yitwa Canal SC namaze kubasinyira amasezerano y’amezi 7, azatangira mu kwa cumi uyu mwaka wa 2019, hashize nk’icyumweru kimwe maze gusinya ariko twabyumvikanye nko mu kwezi kumwe gushize.”

Uyu mukinnyi ugifite amasezerano y’umwaka umwe  mu ikipe ya  Gisagara VC avuga ko umutoza w’iyi kipe ya Canal SC, Islam Osman yamushimye ubwo bari bagiye gukina imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo “Men’s African Club Championship 2019” yabereye i Cairo mu Misiri kuva tariki 31 Werurwe kugeza 11 Mata 2019.

Ati : Bambonye igihe twajyaga mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, twakinnye umukino wa gicuti, ariko umutoza wabo twari twarabonanye kuva nkinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 na 21, rero ni ho yamboneye arambwira ati ndakuzi imikinire yawe.”

Nubwo bimeze bityo, Dusengimana asobanura ko ikipe ya Gisagara VC itari yamuha uburenganzira bwo kuba yakerekeza muri iyi kipe nshya, nubwo yamaze kwandikira ubuyobozi bityo akaba agitegereje igisubizo ku busabe bwe.

Ati : “Ibyo kwerekeza muri iyi kipe nta bwo biracamo neza kuko Gisagara  VC nayisabye uruhushya nta bwo barampa igisubizo, nibandekura nta cyaba gisigaye nyine usibye kugenda byaba ari tariki 15 Nzeri 2019.”

Perezida wa Gisagara VC, Ntivuguruzwa Kagina Augustin yemeje ko ibaruwa ya Dusengimana yabandikiye ibasaba uruhushya ko bayibonye nk’ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara VC kandi ko batamwima aya mahirwe yo kujya gukina hanze.

Avuga ko Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Gisagara VC igomba guterana igafata ikemezo bagendeye ku bikubiye mu masezerano bafitanye n’uyu mukinnyi, by’umwihariko iyo nama yakagombye kuba yarateranye tariki 16 Nyakanga 2019, ariko ntiyabaye kuko hari abatarabashije kuboneka kuri uwo munsi.

Dusengimana Wilcriff wari wabonye amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Turukiya  kuva tariki 10 Kanama 2019 akagaruka tariki 10 Nzeri 2019, yageze muri Gisagara VC uyu mwaka wa 2019, asinya imyaka ibiri avuye muri APR VC akaba yarazamukiye muri GSO Butare ari ho yavuye ajya muri APR VC.

Dusengimana Wilcriff usanzwe ukinira Gisagara VC n’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball wasinye muri Canal SC yo mu Misiri