Volleyball: Bitok yashyizwe mu bazajya bahugura abandi batoza muri Afurika

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-02-2019 saa 17:48:22
Paul Bitok yashyizwe mu bazajya bahugura abandi batoza muri Afurika

Paul Bitok ukomoka muri Kenya akaba asanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yatoranyijwe mu batoza beza bazajya batanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ku bandi batoza bo muri Afurika.

Aganira n’Imvaho Nshya, Paul Bitok yashimiye ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika “CAVB”, kuba baramugiriye ikizere bakamuha izi nshingano.

Ati “Icya mbere ndashimira Dr Amr Elwani, Perezida wa CAVB kumpa amahirwe yo kuba umwarimu mushya muri Afurika no kumpa izi nshingano zizahita zitangirira muri Kenya ahazabera amahugurwa y’abatoza yo ku rwego rwo hejuru.”

Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuba agiye gusangiza abatoza bakiri bato, ubunararibonye yungukiye mu gihe cyose amaze ari umutoza.

Ati “Ni amakuru meza kuri gewe kubera ko mfite ubunararibonye buhagije bwo kuba nasangiza abandi batoza muri Afurika. Bafite abatoza barenga 70 bazaba bitabira aya mahugurwa azabera muri Kenya.”

Akomeza agira ati “Bizaba ari ibyishimo kuri gewe gusangiza ubunararibonye bwange nagize mu gihe cyange nk’umutoza ku batoza bakizamuka.”

Yemeza ko yishimiye izi nshingano yahawe anashimira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” bwabyemeye ndetse bunamuha uruhushya rwo kuzitabira aya mahugurwa muri Kenya.

Ati “Ni iby’agaciro kuri gewe n’u Rwanda kuba mpawe izi nshingano. Ndishimye, ndashimira n’ubuyobozi bwa FRVB kuba baranyemereye kujya muri uyu mwanya ndetse no kumpa uruhusha rwo kuzitabira aya mahugurwa.”

Bitok uvuga ko yagiye ahura n’abandi batoza basanzwe batanga aya mahugurwa mu marushanwa atandukanye, ahamya ko kuba agiye gukorana na bo hari byinshi azabigiraho. Akomeza avuga ko yizera ko azakorana neza na bo ndetse bakamuha n’ibikoresho byo gufasha abatoza bakiri bato mu Rwanda.

Bitok witabiriye aya mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yabereye mu Misiri mu 2008 ashimangira ko uyu mwanya yahawe uzamufasha mu gihe kiri imbere, dore ko n’ubundi byasaga naho ari kuba yagana ku musozo w’umwuga w’ubutoza.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri gewe kuba ngiye kujya muri uyu mwanya by’umwihariko bije mu gihe nsa nk’urimo kugana ku musozo w’umwuga wange wo gutoza, cyari cyo gihe ndizera ko gutangira indi mirimo nkeka ko bizamfasha mu gihe kiri imbere.”

Iyi gahunda yo guhugura abatoza yatangiye mu 2008 ku nkunga ya CAVB n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi “FIVB”. Igihugu cy’u Rwanda gisanzwe cyohereza abatoza muri aya mahugurwa aho uyu mwaka hazitabira Sibomana Viateur utoza KVC ndetse na Ntawangundi Dominique wahoze utoza Gisagara VC.

Mu bandi batoza bahuguwe mu mahugurwa yabereye muri Maroc mu 2013 barimo Nyirimana Fidele utoza UTB VC ndetse na Bagirishya Jean de Dieu utoza Kirehe VC.

Paul Bitok yashyizwe mu bazajya bahugura abandi batoza muri Afurika

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.