Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Volleyball: Bimwe wamenya kuri Sebalinda Ngoga wishwe muri Jenoside

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 12, 2019

Sebalinda Ngoga Dominique wahoze ari umukinnyi ukomeye w’umukino wa Volleyball ni umwe mu bari bagize umuryango mugari wa siporo bibukwa mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sebalinda  wamenyekanye kubera gukina Volleyball yari afite abandi bavandimwe nka Sebalinda Antoine wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Volleyball, Sebalinda Fidele Kajugiro wari umunyamakuru na Sebalinda Cécile bo bakaba bararokotse Jenoside.

Sebalinda Ngoga yagize ibihe byiza akinira ikipe y’igihugu ya Volleyball kuva mu 1986 kugeza mu 1994 aho yatwaranye nayo igikombe n’umudali wa Zahabu mu mikino y’Akarere ka 4 mu 1989.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Kaminuza y’u Rwanda (UNR VC), Urwunge rw’amashuri rwa Butare, Muzinga na Foudres zo mu Burundi na Buhiri VC ari yo  yaje kuba Kigali Volleyball Club (KVC).

Sebalinda wavutse mu 1962 yize amashuri yisumbuye ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza kuko hakurikizwaga ubwoko. Yaje kwicwa ubwo yakiniraga ikipe ya KVC ari kumwe na Murumuna we Sebalinda Emmanuel, i Cyarwa  mu murenge wa Tumba, Akarere ka Huye  aho yari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuvandimwe we, Sebalinda Antoine nawe wakiniye ikipe y’igihugu ya Volleyball
igihe kirekire avuga ko nawe yigeze gufungwa ndetse yimukira n’i Burundi bityo ko abavandimwe be bishwe atari mu gihugu.

Ati Nafunzwe mu byitso mu 1990 namaze muri gereza amezi 6. Nahise  mpungira i Burundi ngaruka mu 1994 nyuma ya Jenoside. Abavandimwe bishwe ntari mu Rwanda.”

Sebalinda Antoine atangaza ko Jenoside yashegeshe bikomeye umuryango mugari wa Volleyball aho kimwe cya kabiri cyabo bakinanaga mu ikipe y’igihugu  bahatakarije  ubuzima.

Ati Jenoside yashegeshe bikomeye Volleyball y’u Rwanda. Nko mu ikipe y’igihugu hafi kimwe cya kabiri cy’abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu  bishwe ndetse n’abakunzi bayo. Hiyongeraho abasifuzi n’abatoza.”

Mu ishyirahanwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” batangaza ko irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi  b’uyu mukino wa Volleyball  “Genocide Memorial Tournament 2019” rizaba kuva tariki 01-02 Kamena 2019.

Sebalinda Ngoga Dominique (iburyo) ari kumwe na Se umubyara, Sebalinda Theophile bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994