Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Volleyball: Amakipe azakina ½ k’irushanwa ry’intwari mu bagore

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 22-01-2019 saa 07:14:01
RRA VC ifite igikombe giheruka mu 2018 izahura na APR VC muri kimwe cya kabiri kirangiza

Tariki 27-01-2019RRA VC-APR VC (Amahoro-09h00)UTB VC-StAloys VC (NPC 09h00)
Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino y’amajonjora mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu muri Volleyball “Intwari Volleyball Tournament 2019” mu kiciro cy’abagore aho yasize amakipe 4 akatishije itike yo ya  ½ k’irangiza izaba tariki 27 Mutarama 2019.

Aya makipe yageze muri ½ ni RRA VC yabaye iya mbere na St Aloys Rwamagana VC yabaye iya kabiri mu itsinda A ndetse na UTB VC yabaye iya mbere na APR VC yabaye iya kabiri mu itsinda B.
UKO IYI MIKINO YAGENZE MU MAJONJORA

Iyi mikino yatangiye tariki 19 Mutarama 2019 hakinwa iyo mu itsinda rya mbere “A”, RRA VC yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino 3. Yatsinze IPRC-Huye VC amaseti 3-0, St Aloys Rwamagana VC amaseti 3-1, yongera gutsinda na Ruhango VC amaseti 3-0.

St Aloys VC yo yabashije gutsinda imikino ibiri irimo uwa Ruhango ku maseti 3-1 ndetse na IPRC-Huye VC amaseti 3-0. Mu gihe Rugango VC yabaye iya 4, yo yatsinze IPRC-Huye VC amaseti 3 kuri 1.

Mu itsinda rya kabiri, ryakinnye tariki 20 Mutarama 2019, UTB VC yabaye iya mbere, yabigezeho itsinze imikino 4,irimo uwa KVC VC (3-0), IPRC Kigali VC (3-0), APR VC (3-0) ndetse n’uwa St Joseph VC (3-0).

APR VC yabaye iya kabiri yatsinze imikino 3, irimo uwa St Joseph VC (3-0), KVC VC (3-0) ndetse na IPRC Kigali VC 0-3. Aha kandi, IPRC-Kigali VC yabaye iya 3, yatsinze St Joseph VC (3-1) na KVC (3-1), KVC ya 4 yatsinze St Joseph VC 3-0.

Nyuma y’iyi mikino y’amajonjora, RRA VC yabaye iya mbere mu itsinda A, izahura na APR VC ya kabiri mu itsinda B uzabere kuri Sitade Nto i Remera (09h00) ndetse UTB VC yabaye iya mbere mu itsinda rya B izahure na St Aloys Rwamagana VC yabaye iya kabiri mu itsinda rya A uzabere muri NPC (09h00).

Ikipe zizitwara neza zizahurira ku mukino wa nyuma uzatanga igikombe uzabera kuri Sitade Nto i Remera (13h00). RRA VC ni yo yatwaye igikombe k’iri rushanwa riheruka mu 2018, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

RRA VC ifite igikombe giheruka mu 2018 izahura na APR VC muri kimwe cya kabiri kirangiza

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.