Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Volleyball: Amakipe 44 ni yo azitabira “Memorial Kayumba 2018”

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 15-02-2018 saa 06:18:44
????????????????????????????????????

Ubuyobozi bwa GSO Butare bwamaze kuvuga ko amakipe 44 ariyo azitabira irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wahoze ayobora iri shuri.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, umuyobozi wa GSO Butare

Ni mu irushanwa ry’umukino wa Volleyball rizaba ku wa Gatandatu tariki 17 no ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018  ku bibuga bya GSO Butare.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, umuyobozi wa GSO Butare agaragaza ko amakipe bamenyesheje  yemeje ko azitabira, umwihariko uba muri Beach Volleyball aho abakinnyi bakuze baryohewe (cyane ko ikipe igizwe n’abantu babiri bafite igiteranyo k’imyaka 70 ku bagore na 75 ku bagabo).

Nk’uko Rwirangira yabivuze, amakipe 44 ni yo yiyandikishije kugira ngo azabashe kwitabira irushanwa.

Ayo ni amakipe 10 yo mu kiciro cya mbere (Seria A) ari yo Kirehe, Gisagara, UTB, REG, IPRC East, IPRC South, UNIK, APR na KVC.

Hari amakipe 8 yo muri Serie B ari yo GSO Butare, College Christ Roi Nyanza, PSVF Karubanda, Don Bosco Gatenga, IPRC West, Lycee de Nyanza na St Joseph Kabgayi. Mu bagore hari amakipe atanu ari yo APR, RRA, IPRC Kigali, St Joseph na KVC.

Mu bindi byiciro bisigaye hari icy’abakanyujijejo kirimo amakipe arindwi n’andi 14 ya Beach Volleyball.

Kayumba wibukwa yapfuye tariki  10 Gashyantare 2009 ni umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere Volleyball ashyira ikipe y’ikigo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Umwaka ushize muri “Memorial Kayumba”, ibikombe byari byegukanywe na RRA VC mu bagore itsinze Ruhango VC amaseti 3-0, mu bagabo (Serie A) cyegukanywe na Kirehe VC itsinze ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-0 n’aho mu bagabo (Serie B) GSO Butare itsinda PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis De Butare) amaseti 3-0.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.