Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Volleyball: Amakipe 30 azitabira Memorial Kayumba ku nshuro ya 10

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 06-02-2019 saa 17:47:47
Abakinnyi b'ikipe ya UTB VC bishimira igikombe bari begukanye mu mwaka wa 2018

Amakipe 30 ni yo agomba kwitabira irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 10 Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi w’Ishuri GSO Butare Indatwa n’Inkesha witabye Imana; rizaba tariki 09-10 Gashyantare 2019.

Aya makipe ari mu byiciro bitanu bigizwe n’abagabo bakina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’ikiciro cya kabiri, abagore, abakanyujijeho muri Volleyball na Beach Volleyball

Padiri Hakizimana Charles, umuyobozi wa GSO Butare avuga ko bagerageje gutumira amakipe yose arimo n’ayo hanze y’u Rwanda ariko yo ntazitabira.

Padiri Hakizimana avuga ko amakipe yabemereye azaza byanze bikunze. Ati “Amakipe yo mu kiciro cya mbere, icya kabiri ay’isumbuye turimo kuvugana, twizeye ko benshi bazitabira kandi kikaba igikorwa gishyigikira siporo gishyigikira n’ibyo Kayumba yaharaniye.”

Umuyobozi wa GSO Butare avuga ko iri rushanwa rizatwara miliyoni 10 y’ingengo y’imari. Iri rushanwa ryashyizweho mu 2010 rigamije kuzirikana Padiri Kayumba Emmanuel witangiye imikino mu rubyiruko cyane cyane Volleyball kuva yatangira kuyobora GSO Butare mu 1995 kugeza yitabye Imana tariki 10 Gashyantare 2009.

Irushanwa ry’umwaka ushize ryabaye tariki 17-18 Gashyantare 2018, rikitabirwa n’amakipe 44 mu byiciro bitandukanye, UTB VC yegukanye igikombe itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2, nyamara yari yabanje gutsindwa amaseti abiri ya mbere.

Mu bagore, APR VC yegukanye iki gikombe itsinze RRA VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 naho mu kiciro cy’amashuri, igikombe cyatwawe na GSOB.

Mu bakina Beach Volleyball, ikipe yari igizwe na Kansiime Julius ndetse na Mudahinyuka Christophe ni yo yegukanye igikombe igitwaye iyari igizwe na Nyirimana Fidele na Gasana.

Abakinnyi b’ikipe ya UTB VC bishimira igikombe bari begukanye mu mwaka wa 2018

Ikipe APR VC yaje no kwegukana igikombe mu kiciro cy’abagore mu irushanwa riheruka mu 2018

Iyi mikino yo kwibuka Padiri Kayumba, ikunze kuba yitabiriwe cyane n’abanyeshuri bo mu Iseminari

Ruhango VC imwe mu makipe yari yitabiriye iri rushanwa riheruka mu 2018

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.