Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Volleyball: Amakipe 21 ni yo amaze kwemeza kuzitabira irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 24-05-2018 saa 10:13:24
APR VC mu bagabo no mu bagore ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka umwaka ushize wa 2017

Amakipe 21 ni yo amaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’uyu mikino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament 2018” rizaba tariki 9-10 Kamena 2018.

APR VC mu bagabo no mu bagore ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka umwaka ushize wa 2017

Iri rushanwa ngarukamwaka risanzwe ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komite y’Igihugu y’Imikino Olempike. Uyu mwaka irushanwa  ryatewe inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere “RGB”.

Umunyamabanga mukuru wa FRVB, Mfashimana Adalbert yabwiye Imvaho Nshya ko imyiteguro y’iri rushanwa igeze kure ndetse ko bagerageje no gutumira n’amwe mu makipe yo hanze.

Yagize ati “Imyiteguro y’iri rushanwa igeze kure, twatumiye amakipe yo mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibidukikije”.

Uyu munyamabanga avuga ko amakipe yemeje kuzitabira arimo ayo muri Tanzania, Uganda ndetse na RDC ariko ko bagitegereje n’amwe yo muri Kenya, Congo Brazzaville na Cameroon.

Ati Amakipe amaze kwemeza kuzitabira arimo imwe yo muri Tanzania, imwe yo muri DRC n’amakipe 6 yo muri Uganda. Dutegereje ko amakipe yo muri Kenya, Congo Brazza na Cameroon na yo yemeza kuko hari ayatubwiye ko uyu munsi ari bubikore ariko kugeza ubu aya mbabwiye ni yo tuzi neza ko azitabira”.

Mu makipe 21 amaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa ryo kwibuka, arimo 13 y’abagabo na 8 y’abagore.  Mu bagabo ni Nemo Stars, KAVC, Sky VC na Sports (Uganda), Faru VC (Tanzania), Espoir VC (RDC), Gisagara VC, REG VC, UTB VC, APR VC, KVC, UNIK VC na IPRC West (Rwanda).

Mu bagore hari RRA VC, APR VC, KVC na IPRC Kigali VC (Rwanda), Nkumba University VC, KAVC, Sports (Uganda) na KCB (Kenya).

Mu mwaka ushize wa 2017, ikipe ya APR VC ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2017”, mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.