Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Volleyball: Akimanizanye yasinye muri KCB yo muri Kenya

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 24, 2019

Akimanizanye Ernestine wakiniraga RRA VC yo muri shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore yamaze kwerekeza muri Kenya Commercial Bank Women Volleyball Team (KCB) ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Uyu munyarwandakazi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball y’abagore wari umaze imyaka 8 akinira RRA VC akaba yarageze muri Kenya ejo hashize tariki 23 Nyakanga 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Akimanizanye Ernestine yatangaje ko yasinye muri iyi kipe ya KCB amasezerano y’umwaka umwe n’igice. Ati :“Twagiranye amasezerano yo kubakinira mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.”

Yemeza ko kuba agiye gukina mu gihugu cya Kenya ari ibintu yishimira ndetse akaba avuga ko hari byinshi azahigira bitewe n’uko Volleyball yaho iri ku rwego rwiza.

Ati: “Kuba ngiye gukina muri Kenya byaranshimishije, ni ibintu bizamfasha kuzamura umwuga wange, kuzamura urwego rw’imikinire ni inyungu zange. Nk’uko tubizi shampiyona ya Kenya iri ku rwego rwo hejuru kurusha mu Rwanda rero kuba ngiyeyo hari byinshi ngiye kwigirayo.”

Akimanizanye wakinanaga na mukuru we, Uwamahoro Béatrice bakunze kwita “Libero” mbere y’uko yerekeza muri KCB asize atwaranye na RRA VC igikombe k’irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse “Mémerial Rutsindura 2019” ndetse yasoreje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2019.

Akimanizanye Ernestine wageze muri RRA VC mu 2011 ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu gufasha RRA VC gutwara ibikombe bitari bike bikinirwa imbere mu gihugu ndetse yayifashije no kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga bagiye bitabira.

Mu bikombe bitari bike yatwaranye na RRA VC birimo ibikombe 7 bya shampiyona y’igihugu (2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2017 na 2018), ibikombe 3 by’irushanwa rya KAVC ndetse na Carre d’AS inshuro 7.

BIMWE WAMENYA ku ikipe ya KCB

KCB yashinzwe tariki 01 Mutarama 1984 iterwa inkunga na Banki ya KCB.  Ni imwe mu makipe makuru muri Kenya yambara imyambaro y’ibara ry’icyatsi iyo yakiriye, ikambara ibara ry’ubururu iyo yasohotse.

Iyi kipe yitoreza ku kibuga cya “Railways Ground Nairobi” ifite amateka haba imbere mu gihugu mu karere ndetse no ku mugabane w’Afurika. Yegukanye igikombe cy’Afurika cy’amakipe “African Club Championship” cyabereye muri Mauritius mu 2006. Yabaye kandi iya 3 muri iyi mikino yabereye mu Misiri (1995 na 1997), i Nairobi muri Kenya (1998) ndetse no muri Mauritius (2010) iba n’iya 4 mu yabereye mu Misiri (1999).

Yegukanye igikombe k’irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Uburasirazuba no hagati “East and Central Africa Club championship” kuva mu 1990 kugeza mu 1994 no kuva mu 1996 kugeza mu 2010.

Akimanizanye Ernestine wakiniraga RRA VC yasinye umwaka n’igice muri KCB yo muri Kenya