Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Volkswagen igiye gushora Miliyari 17 zo guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jan 19, 2018

Abayobozi b’uruganda ruzwiho gukora no guteranya imodoka za Volkswagen batangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 biteguye gutangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda aho bazashora miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 17.

Ibumoso ni Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, ari kumwe na Thomas Schafer uhagarariye Volkswagen mu gihugu cya Afurika y’Epfo (Foto James R)

Ibi byatangajwe ejo hashize tariki 18 Mutarama 2018, aho abo bayobozi bavuze ko mu kiciro cya mbere cy’uwo mushinga urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo guteranya  imodoka 5000 ku mwaka.

Uhagarariye uruganda rwa Volkswagen mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yabwiye Itangazamakuru ko uru ruganda rugiye gushyira mu bikorwa amasezerano aherutse gushyirwaho umukono na Leta y’u Rwanda mu mwaka ushize.

Ati: “Muri uyu mushinga, tuzakora mu byiciro bitatu, aho ku ikubitiro tuzashyiraho ikigo kizateranyiriza imodoka zo mu bwoko bwa Volkswagen mu Rwanda kizwi ku izina rya ‘Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’, hakurikireho ikiciro cyo kuziteranya, ikindi kiciro  kirebana no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira (kuzikodesha) ku baturage benshi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bigahenduka”.

Schaffer Thomas akomeza avuga ko uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo guteranya imodoka zigera ku 5000 ku mwaka. Ati: “Mu byo duteganya harimo   izo mu bwoko bwa Volkswagen Polo, Volkswagen Passat (mu bwoko bwa Sedan) na Volkswagen Teramont (SUV). Izi modoka zizwiho kutangiza ibidukikije,  tukazatanga  akazi ku bantu bagera ku 1000 mu kiciro cya mbere, harimo  n’amahugurwa ku byo dukora.”

Yakomeje agira ati: “Twahisemo kuza gushorera mu Rwanda dushingiye y’uko ari igihugu kitihanganira ruswa, politiki nziza yorohereza ishoramari, ubukungu buhamye, ubushake bwa politiki ku ishoramari, n’ibindi.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu k’iterambere RDB Claire Akamanzi avuga ko u Rwanda ruzakomeza guha amahirwe abashoramari bo hanze no guteza imbere politiki y’ibikorerwa mu Rwanda, ashima uburyo uruganda rwa Volkswagen rugiye guha akazi Abanyarwanda batari bake.

Ku birebana na gahunda yo gusangira imodoka kuri benshi kandi mu gihe gito,    Schafer avuga ko bizaba mu kiciro cya kabiri.    Ati  “Twateganyije  uburyo bwo gusangira imodoka buzatangizwa mu kiciro cyacu cya kabiri, buzatangirana imodoka zigera ku 150. Ubu buryo buzakoreshwa n’abantu benshi. Urugero  nka  Minisiteri, ku buryo umuntu akoresha imodoka akayivamo undi akayikoresha, akishyuzwa hashingiwe ku bilometero yagenze. Ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe ‘application’ umuntu ashobora gushyira muri telefoni ari nayo azajya akoresha mu kwishyura, ikamufasha gufungura iyo modoka, hakazaba n’umurongo umuntu yahamagara akabona imodoka.”