Vladimir afite amasezerano y’umwaka atoza ikipe nkuru y’igihugu

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 20-01-2019 saa 17:43:17
Vladimir Bosnjak, Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu nkuru ya Basketball wahawe amasezerano y'umwaka umwe

Vladimir Bosnjak ukomoka muri Serbie usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball byatangajwe ko yahawe amasezerano mu gihe kigera ku mwaka umwe.

Mugwiza Desire, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, “FERWABA” yatangaje ko umutoza Vladimir yagiranye amasezerano na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPCO” yo gutoza ikipe y’igihugu nkuru mu gihe cy’umwaka umwe.

Avuga ko uyu mwaka umwe ushobora kuzongerwa bitewe n’umusaruro azaba yagejeje ku ikipe y’igihugu. Ati “Amasezerano ye, ni umwaka yasinyanye na Minisiteri, ushobora kongerwa bitewe naho ikipe azayigeza.”

Agaragaza ko icyo bifuza ari uko ikipe y’igihugu, izajya yitabira imikino y’Afurika yabikoreye atari uko bayihaye ubutumire.

Ati “Ubwo tuzakomeza kumukorera isuzuma dukurikije uko yitwara, ariko birumvikana icyo twifuza ni uko twava mu kurwanira ubutumire muri Zone ya V, ahubwo tukajya noneho tuba aba mbere, ni cyo twifuza mbere na mbere noneho tukajya mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika tutagiyeyo dutumiwe kandi ntekereza ko biri mu nzira.”

Mugwiza atangaza ko mu gihe bamaranye n’uyu mutoza bishimira ibyo amaze kubagezaho, birimo kubona itike yo gukina imikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi “2nd round of FIBA World Cup Qualifiers FIBA Basketball World Cup 2019” kizabera mu Bushinwa, kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri 2019.

Ati “Icya mbere twishimira twagezeho ni uko twagiye mu kiciro cya kabiri (Second round), kuba yaraje tukajyayo ni intambwe nziza kandi turizera ko nibura iki gihe tumaranye twebwe turishimira ibyo amaze kugeraho.”

Vladimir yungirijwe na Mwiseneza Maxime ndetse na Nkusi Aime Karim, watangiye iyi mirimo muri Kamena 2018, afite akazi katoroshye ko gufasha ikipe y’igihugu kuzitwara neza mu mikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe k’Isi yo mu itsinda F, “2nd round of FIBA World Cup Qualifiers”, izabera muri Senegal kuva tariki 22-24 Gashyantare 2019.

Iyi kipe y’u Rwanda iri mu itsinda “F” iri ku mwanya wa 5 n’amanota 12 inyuma ya Nigeria ya mbere (yamaze kubona itike) n’amanota 16, Senegal ya kabiri na 16, Centrafrique na Cote d’Ivoire zinganya amanota 13 naho Mali ni iya nyuma (6) na 12.

Vladimir yasimbuye kuri uyu mwanya Mutokambali Moise wari wahawe akazi ko gutoza iyi kipe muri 2012 .

Vladimir Bosnjak, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball wahawe amasezerano y’umwaka umwe

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.