Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Visi Perezida wa Banki y’Isi yashimye ibikorwa bya VUP

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 12-11-2018 saa 12:22:10
Uwa kabiri uvuye iburyo ni Minisitiri Dr Mukabaramba Alivera, ukurikiyeho ni Visi Perezida wa Banki y'Isi Annette Dixon

Leta y’u Rwanda irashimirwa ko ifite gahunda nziza zikura abaturage mu bukene n’uburyo zifasha abaturage batishoboye kwitabira umurimo.

Byavugiwe mu rugendo Visi-Perezida wa Banki y’Isi yakoreye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere Rwamagana, aho yasuye abagenerwabikorwa ba VUP bakamuha ubuhamya bw’uko biteje imbere.

Visi-Perezida wa Banki y’Isi, Annette Dixon

VUP ni gahunda ya Leta igamije gufasha abaturage bakennye cyane, bahabwa inguzanyo zibafasha kuva mu bukene, abandi bahabwa akazi bagakora.

Muri VUP hari n’abaturage bafite intege nke bahabwa akazi k’amasaha make na bo bagahembwa ku kwezi, ndetse n’abaturage badafite imbaraga bagenerwa amafaranga y’ingoboka.

Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe iterambere rya muntu (the Vice President for Human Development at the World Bank Group) Annette Dixon, yashimye Leta y’u Rwanda kuri gahunda yazo zo gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Yagize ati, “Ndashimira Leta y’u Rwanda n’abayobozi bayo kuri iki gitekerezo cya VUP gifasha abaturage bo mu ngeri zitandukanye b’abakene, bagafashwa kwiyubakamo ubushobozi kandi bagakora kugira ngo na bo batere imbere, bitandukanye na gahunda zariho mbere zitoroherezaga umuturage utishoboye kwikura mu bukene. Ndashima n’abagenerwa bikorwa ba VUP na bo babigiramo uruhare bagakora batikoresheje kugirango bave muri bwa bukene bukabije

Annette Dixon yakomeje agira ati, Niboneye neza kandi mpamirizwa uburyo VUP ari ingirakamaro ku baturage bari abakene cyane bakaba bafasha imiryango yabo, VUP ikorana n’abaturage bafite ibibazo bitandukanye aho ifasha abaturage b’abakene ikabaha imirimo, na serivisi zibafasha kwisanga mu muryango nyarwanda biyubakamo ubushobozi bwo kwirwanaho bakarihira abana babo amashuri, ariko na none ikaba umwihariko ku gufasha abafite ubumuga bahabwa akazi ku bagashoboye abandi bagahabwa amafaranga abafasha mu buzima bwabo.

Nyiransabimana Jeanne, umwe mu baturage bafite intege nke bakora imirimo yoroheje, ku munsi bakora amasaha abiri, amaze umwaka urenga akora muri VUP.

Yagize ati, “Nari umugore ukennye kurusha abandi ariko aho Leta idutekererejeho baduhaye aka kazi, ntabwo nari nzi kwigurira isabune sinatekerezaga ko abana baziga, ubu abana banjye bariga mbona mituweli y’ubuntu ndi umugore ushimishije kuko nabashije kwiteza imbere, mbasha kurya saa sita na nijoro mu gitondo abana bakanywa icyayi nyamara mbere nari nzi ko icyayi kinyobwa n’abantu bafite amamodoka gusa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi b’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko ubufatanye bwa leta y’u Rwanda na banki y’isi ari ubwa cyera kuva mu mwaka w’I 1963, ubu ngubu Banki y’Isi ikaba inatera inkunga gahunda ya VUP.

Yakomeje agira ati: “Igihugu cyacu kirashima intambwe imaze guterwa mu bufatanye bugamije kuzamura iterambere ry’igihugu ku bufatanye na banki y’isi.”

Uwa kabiri uvuye iburyo ni Minisitiri Dr Mukabaramba Alivera, ukurikiyeho ni Visi Perezida wa Banki y’Isi Annette Dixon

Banki y’isi ifatanya na leta y’u Rwanda mu mishinga yo kongera ibikorwa remezo, guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, umushinga ugamije guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage, kwita ku mirire ibone y’umugore utwite n’abana bato.

Mu karere ka Rwamagana habarurwa ingo 785 zihabwa inkunga y’ingoboka; hari abaturage 1645 bahabwa akazi muri VUP aho ikorera mu mirenge 6 naho mu murenge wa Munyiginya gusa habarurwa abaturage 57 bakora imirimo yoroheje bagahemberwa ukwezi mu gihe abakoze amasaha abiri ku munsi mu gihe cy’ukwezi.

Abaturage ba Munyiginya bari mu kazi ka VUP

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.