Uwo mwashakanye ntaberanye no gukubitwa – Meya Ayinkamiye

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 21-05-2019 saa 18:03:22
Abaturage basabwe kurwanya amakimbirane yo mu ngo (Foto Vestien D)

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance, yasabye abaturage bo muri aka karere kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere.

Ubu butumwa yabugarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abaturage barimo n’abo mu ngo zibanye nabi bo muri aka karere ka Rutsiro by’umwihariko mu murenge wa Murunda.

Yagize ati “Niba hari abahishaga imitungo abo mwashakanye muyigaragaze yose, niba hari abarwanaga mubireke, nujya kuzamura urushyi ukubita uwo mwashakanye wibuke bya bihe mwateretanaga wumve ko uwo mwashanye ataberanye no gukubitwa.

Mwa bagore mwe mwige guca bugufi no kwitwara neza imbere y’abagabo banyu, mwa bagabo mwe mwisubireho mwige guhuza n’abagore banyu kuko iyo mudahuza haza amakimbirane. Habeho kubwizanya ukuri, kwihanganirana, guca bugufi bihore bibaranga mwese, ingeso mbi mutamenye muteretana ni zo mugomba guhangana nazo”.

Shyirambere Jean Bosco, umwe mu baturage, avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hari aho usanga ryarumvikanye nabi, bigateza amakimbirane mu ngo.

Yagize ati “Guhishana imitungo kw’abashakanye biri gutera amakimbirane hakiyongera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryumvikanye nabi kuri bamwe ku bagore naryo rirateza amakimbirane, abagore bahohotera abagabo, abagore barara mu tubari banywa inzoga n’ibindi”.

Mukandekezi Floride, we avuga ko amakimbirane yo mu ngo ari guterwa no gucana inyuma bw’abashakanye, gusesagura imitungo kw’abashakanye bigatera abana uburere buke, uburara, ubwomanzi, guta ishuri, imirire mibi n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda Ntihinyuka Janvier, avuga ko nk’urwego rwegereye abaturage bagerageza kubaba hafi no kubagira inama.

Ati “Tugerageza kumenya izo ngo zibanye mu makimbirane tukaziganiriza tukabumvikanisha, tukabagira inama binyuze mu mugoroba w’ababyeyi tugakomeza gukurikirana tureba ko izo ngo zisubiyeho iyo byanze tubasaba guca mu nzira z’amategeko akabatandukanya”.

Mahoro Eric, umuyobozi wungirije w’umuryango Never Again ugamije kubaka amahoro mu Rwanda, avuga ko uyu muryango nawo ukora ibishoboka byose mu kwigisha abantu ko bakwiye kubana mu mahoro mu ngo zabo.

Yagize ati “Dukoresha ibiganiro ku bantu batandukanye bagatanga ibitekerezo bitandukanye ku gitera amakimbirene n’uburyo yakemuka, bakaganira ku bibazo bafite bagasobanukirwa ko kubana neza k’umuryango bituruka ku mugabo n’umugore.

Amakimbirane mu miryango ni imbogamizi ituma abaturage batagira uruhare mu miyoborere no muri gahunda za Leta z’iterambere, kuko iyo umuntu atekanye yitabira gahunda za Leta ariko abadatekanye umwanya munini bawumara mu buyobozi ntibabashe kwiteza imbere no kwitabira gahunda za Leta”.

Yongeraho ko iyo umuryango urimo amakimbirane biwugora gutera imbere, agasaba imbaraga za buri wese mu kurandura amakimbirane mu ngo.

Abaturage basabwe kurwanya amakimbirane yo mu ngo (Foto Vestien D)

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.