Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Uwigishije umugore aba yigishije igihugu- Jeannette Kagame

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 6, 2018

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishuri ry’abakobwa rya FAWE rimaze rishinzwe, Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’ikirenga w’Imbuto Foundation wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yashimye intambwe iri shuri ryateye mu burezi bw’umwana w’umukobwa, abibutsa ko uwigishije umugore aba yigishije igihugu.

Madamu Jeannette Kagame, uwa gatatu uturutse ibumoso, akurikiwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, bari kumwe n’abakozi ba FAWE, abayishinze n’abarimu

Muri ibyo birori byabaye ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2017, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Intambwe mwateye muri iyi myaka  20 ishize mu burezi bw’umwana w’umukobwa ni iyo gushimwa, mwahuye n’imbogamizi ariko muzibonera ibisubizo, intego mwihaye igerwaho, mwageze kuri byinshi kuko uwigishije umugore aba yigishije igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi bari bitabiriye uyu muhango ko imyaka 24 yo kwibohora kw’Abanyarwanda inahuriranye n’imyaka 20 y’isabukuru y’ishuri rya ‘Fawe Girls School’, avuga ko kugera kuri iyi sabukuru byagizwemo uruhare n’ababyeyi ndetse n’abarezi bateza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ati “Iterambere ry’umugore n’umukobwa ryaratangiye mu gihugu cyacu kandi ntiriteze gusubira inyuma”. Yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana muri rusange no kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda zibaganisha ku myitwarire myiza.

Jeannette Kagame yibukije abana b’abakobwa ko intera bagezeho bayikesha igihugu, ababyeyi ndetse n’abarezi, abasaba kugira imyitwarire myiza ibereye igihugu cyabo. Ati “Uburere mufite mubukesha igihugu cyanyu, ababyeyi n’abarezi. Murasabwa kugira imyitwarire myiza ibereye igihugu cyacu.”

Yabijeje kuzakomeza gukorera iri shuri ubuvugizi mu gihe bizaba bikenewe kugira ngo uburezi bw’umwana w’umukobwa bukomeze butera imbere.

Jennifer Mujuni, ni umuyobozi wa Fawe, yatangiye asobanura impamvu zatumye ishuri rya FAWE rivuka, ko zari iz’imyigire y’abana b’abakobwa itari yitaweho nk’uko byakagombye, n’abashoboye koherezwa mu ishuri bakabura umwanya wo gusubiramo amasomo yabo kimwe na basaza babo ku mpamvu z’imirimo yo mu rugo.

Mujuni avuga ko mu myaka 20 FAWE imaze ishinzwe, iri shuri rimaze gufasha kwiga abana bagera ku 50 000, bakaba barigiye muri Fawe ya Gisozi n’iya Gahini.

Madamu Jeannette Kagame, uwa kane uturutse ibumoso, ari kumwe n’abandi bayobozi, aba FAWE, bakata umukati mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 FAWE ishami ry’u Rwanda imaze

Yagize ati “Fawe yagize uruhare mu gufasha abana b’abakobwa bagera ku 50 000 kwiga, bavuyemo abantu bakomeye nyuma yo gusoza amashuri yabo, bamwe ni abaganga, abandi ni aba Enjeniyeri, harimo abapolisi, abasirikari n’abandi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.”

Mujuni kandi yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabaye hafi iri shuri mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa na Minisiteri y’Uburezi yakunze kwegera mu buryo bwose iri ishuri mu rwego rwo kurifasha kugera ku ntego yaryo.

Marthe Muhwezi ni umuyobozi wa FAWE mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yagarutse ku itangira rya Fawe mu Rwanda mu 1997, mu bihe bitari byoroshye na gato. Yakomeje avuga ko ariko n’ubwo byari bivunanye gutangiza ishuri muri icyo gihe, ntibyabujije ko Fawe ishami ry’u Rwanda rikomeza gutera imbere kugeza ku isabukuru y’imyaka 20 iri shuri ryizihiza uyu munsi.

Muhwezi kandi yashimiye Minisiteri y’Uburezi yabafashije mu bihe binyuranye iri shuri rikagenda ritera intera ijya imbere kugeza kuri uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20.

Mu gihe Fawe yizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize ishinzwe, iri shuri ryabashije kugera ku ntego ryari ryiyemeje nko guteza imbere uburinganire no guteza imbere ireme ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa, hitabwa ku mikorere myiza yo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza.