Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Uwera Joseline yiyemeje gufasha  abafite impano y’ubuhanzi

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 21-09-2018 saa 07:46:02
Uwera Joseline wiyemeje kuzamura abafite impano ishingiye ku buhanzi

Mu rwego rwo kuzamura impano zitandukanye zishingiye ku buhanzi Uwera Joseline bakunda kwita Jojo akaba akora akazi k’itangazamakuru akaba afite n’impano yo gukina filimi yiyemeje gufasha  abafite impano y’ubuhanzi.

Uwera Joseline wiyemeje kuzamura abafite impano ishingiye ku buhanzi

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko kugira ngo ibyo abashe kubishobora yafashe umwanzuro wo gushinga inzu itunganya  umuziki ayita King of Microphone.

Avuga ko  umwuga wo gufasha abahanzi hashize nk’imyaka itatu awutangiye ngo kuko yahereye ku mwana witwa Sapba  Khasandra ukina ikinamico agakina na filimi.

Abandi bahanzi afasha barimo kuzamuka ni ukoresha mu buhanzi izina rya Baby Style na Young Boy. Intego ye yavuze ko ari ukuzabageza kure mu buhanzi bwabo  ngo kandi afite ikizere ko bizashoboka.

Uwitwa Sabuna ngo batangiye afite imyaka ine  ngo  none arenda kugira imyaka 7 ngo kandi abona urwego uwo mwana agezeho ari rwiza.

Gutangira uwo mushinga avuga  ko hari amafaranga yashoyemo ngo kandi yizeye ko inyungu izaza mu gihe cya vuba.

Ukoresha mu buhanzi izina rya Young Boy  uri mu bahanzi  abereye umujyanama, Uwera  yavuze ko yasohoye indirimbo nshya yitwa “Nge nawe” yakorewe muri Monster ngo kandi  na Baby Style hari indirimbo nshya yenda gusohora.

Abahanzi batatu kandi afasha yavuze ko hari indirimbo izasohoka vuba bahuriyemo.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 yavuze ko  hari igitaramo arimo gutegura abo bahanzi bakazataramira abana bagenzi babo bakabashimisha. Icyo gitaramo yavuze ko  kizabera ahitwa Tedga’sku Kicukiro.

Kwiyemeza gufasha abahanzi avuga ko akiri muto yumvaga azaba umuhanzi ngo gusa yarakuze yiyemeza kuba umunyamakuru ariko ufasha abahanzi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.