Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Uwayobotse Made in Rwanda ati, “numvaga ntazambara imyenda itari caguwa”

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-12-2018 saa 13:00:22
Imyenda ikorerwa mu Rwanda imaze gukundwa cyane n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga (Mugisha B.)

Birashoboka ko nawe waba uri mu batarashyigikiraga ko imyenda ya caguwa izamurirwa imisoro mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda.

Ubwo Politiki ya Made in Rwanda yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, wasangaga bamwe bayishyigikiye abandi bavuga ko bitazashoboka kwambara ibitari caguwa.

Uko iminsi igenda yicuma ariko, ni ko ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera bigatuma abanyarwanda babisyigikira, nk’uko uwitwa Mukamuligo Dancila abihamya.

Yagize ati “Ubwo twatangiraga kumva Made in Rwanda numvaga bitazashoboka ko nakwambara indi myenda itari caguwa, ariko ubu maze kubona ko ari yo myenda myiza ibaho kuko ituma twambara imyenda mishya itambawe n’abandi kandi umuntu akadodesha umuderi yifuza.”

Abanyarwanda barimo kugura cyane imyenda ikorerwa mu Rwanda muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, abayikora bakaba bemeza ko imyenda ya “Made in Rwanda” imaze kugira isoko uhereye mu Banyarwanda ubwabo.

Bamwe mu bantu baganiriye n’Imvaho Nshya ubwo yabasangaga bagura imyenda yadodewe mu Rwanda mu gice cyahariwe ubucuruzi cyo mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya Down Town bavuga ko kuva imyenda ya caguwa yashyirirwaho imisoro ihanitse bayobotse ikorerwa mu Rwanda n’ubwo kuyimenyera byabafashe umwanya.

Mukamuligo Dancila, umubyeyi wari waje kugurira abana be imyenda ya Noheri, avuga ko mbere uburyo atazongera kubona caguwa, akanibaza uburyo we n’abana be bazabaho bambara imyenda idoze mu bitenge gusa kuko abenshi bibwiraga ko Made in Rwanda ari ibitenge.

Kalinda Silas na we ni umubyeyi waguriraga abana imyenda y’iminsi mikuru, yavuze ko imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenda ariko ikaba myiza, yemeza ko abantu batazongera kwifuza caguwa mu gihe Leta yakora ibishoboka ngo ibiciro byayo bigabanuke.

Ati “Iyi myenda ikorerwa iwacu ni myiza cyane, rwose iteye amabengeza, urayireba ukaba ari umwenda udoze koko kandi ufite igitambaro kiza, gusa inzitizi mbona ni uko igihenze, mu gihe Leta yakora ibishoboka ibiciro byayo bigakatuka, nta kibazo na kimwe twaba tugifite.”

Uwamurera Ange ni umwe mu bafite inzu y’imideri n’ubudozi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko impamvu igiciro kiri hejuru ari uko kubona umwenda wuzuye biba byanyuze mu nzira nyinshi kandi na zo zisaba amafaranga, nko kugura ibitambaro cyangwa ibitenge, kubikoramo imideri yifuzwa n’abaturage, kubidoda kandi hakajyaho ibikoresho byinshi na byo bisaba amafaranga.

Ati “Erega abantu baravuga ngo turahenda imyenda ya Made in Rwanda, ariko iyaba bari bazi inzira binyuramo ngo umwenda uboneke, bakwemera ko birimo imvune, kandi izi nzira zose zisaba amafaranga, ari na yo mpamvu natwe tuwugurisha dukurikije ibyawugiyeho.”

Uwamurera avuga ko ikindi gituma iyi myenda ihenda ari uko abayigura bakiri bake, aho usanga abandi bigurira imyenda ahandi hatazwi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya ubwo yasozaga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda yagaragaje ko imyenda ya Made in Rwanda igeze ku ntera nziza yo gushimwa no kwambarwa, anashishikariza abantu bose guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bagura kandi bakoresha ibihakorerwa.

Yagize ati “Imyenda ikorerwa mu Rwanda imaze kugera ku ntera nziza kuko abayikora bayidoda neza kandi ikaba ifite umucyo n’imideri myiza, kugeza ubu murabona ko ari byiza kandi bikwiye gutezwa imbere kurushaho, Abanyarwanda bagura iyi myenda bashishikariza abandi kuyigura.”

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko inzego za Leta zisabwa gukoresha ibikorerwa mu Rwanda ku kigero cya 70%, bikaba bizatuma abakora Made in Rwanda bazajya babona abaguzi bityo bagatera imbere n’igihugu kikahungukira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Issac avuga ko inganda z’imyenda yo mu Rwanda zizahabwa amasoko yo kudoda impuzankano z’abanyeshuri mu rwego rwo kuziteza imbere no guteza imbere Made in Rwanda, bikaba biri muri gahunda za Leta.

Avuga ko ibyo bizongerera izi nganda agaciro mu buryo bw’igishoro no kubona abaguzi kuko ari isoko ritari rito mu gihe k’intangiriro z’umwaka w’amashuri.

Imyenda ikorerwa mu Rwanda imaze gukundwa cyane n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga (Mugisha B.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.